Amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi aremeza ko Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Gen Evariste Ndayishimiye yakuye ku mwanya w’Umukuru w’urwego rw’iperereza, Col Ernest Musaba amusimbuza Gen. Brigade Silas Pacifique Nsaguye.
Iri simbuzwa ryashyizweho umukono n’Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ingabo z’Uburundi.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Ukuboza 2021 gihita gishyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021.
Col Ernest Musaba azwi cyane mu biganiro byagiye bihuza Leta y’Uburundi n’u Rwanda ku bijyanye n’umutekano wo ku mbibi z’ibihugu byombi.
Col Musaba na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bw’u Rwanda, bahuye inshuro zirenga imwe bigira hamwe uko bahangana n’abahungabanya umutekano w’ibihugu byombi binyuze mu guhana amakuru ava mu butasi.
Ubwo u Rwanda rwashyikirizaga abahungabanya umutekano w’ u Burundi 19 bo mu mutwe wa RED TABARA bakiriwe na Col Musaba, ni nawe kandi washyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri FNL bafatiwe mu Burundi.
Mu Burundi haravugwa urunturuntu mu gisirikare harimo abarakare badashaka gukurikiza amabwiriza ava i bukuru, hakaba hamaze iminsi hasimbuzwa bamwe mu basirikare bafatwa nk’abari ku ruhembe rwo kugumura bagenzi babo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW