Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya, yujuje ibitego 800

webmaster webmaster

Kizigenza akaba ikirangirire muri ruhago, Cristiano Ronaldo nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Arsenal, yujuje ibitego 800 mu mateka y’Isi akaba ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi, yavuze ko nta mwanya wo kwishima afite ko ahubwo ari inzira ifungutse yo gukomeza kwesa imihogo.

Manchester United nyuma yo gutsinda Arsenal yahise ijya ku mwanya wa 7

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 2 Ukuboza, 2021 Manchester United yari yakiriye ku kibuga cyayo Old Trafford ikipe ya Arsenal, umukino urangira Man-U iwutsinzemo ibitego 3-2.

Cristiano Ronaldo muri uyu mukino wa 14 wa Shampiyona y’Ubwongereza yatsinzemo ibitego 2.

Umukino watangiye Arsenal iri hejuru, ifungura amazamu ku munota wa 13 mu buryo bw’uburangare aho Umusifuzi Martin Atkinson yatinze gusifura ko umunyezamu wa Man U yakorewe ikosa, gusa yakandagiwe na Fred umukinnyi mugenzi we bakinana,  bituma Emile Smith Rowe wa Arsenal atera mu izamu ritarimo umurinzi.

Martin Atkinson yasifuye ko atari igitego ariko yari yatinze, impaka zakemuwe na VAR, yemeza ko ari igitego. Kishyuwe na Bruno Fernandes.

Cristino Ronaldo yaje gukora amateka yinjiza igitego cya kabiri ku munota wa 52 ku mupira yahawe na Marcus Rashford, atsinda igitego cya 800 mu mateka ya ruhago, gusa cyaje kwishyurwa na Martin Ødegaard biba 2-2.

Ku munota wa 76 Ronaldo yongeyemo ubwo yatsindaga igitego cya gatatu cya penaliti ku ikosa ryakorewe Umunya- Brasil Fred.

Nyuma yo gushyiraho aka gahigo ko kuzuza ibitego 800 mu mateka, Cristiano Ronaldo yifashishije imbugankoranyambaga ze nka Twitter na Instagram, avuga ko nta mwanya wo kwishima uhari ahubwo ko ahanze amaso imbere.

Yagize ati “Ibitekerezo byacu tubihanze ku mukino utaha, nta gihe cyo kwishima. Intsinzi ya none ni ingenzi ngo tugaruke mu nzira ariko urugendo ruracyari rurerure kugira ngo tugere aho dushaka kugera. Mwakoze bakinnyi bagenzi bange kuri uyu mugoroba.”

- Advertisement -

Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 ni umunya-Portugal, yanyuze mu makipe y’ibihangane ku isi harimo Manchester United yahereyemo avuye iwabo, akayivamo yerekeza muri Espain muri Real Madrid, ahava yerekeza mu Butaliyani muri Juventus aho yavuye agaruka muri Manchester United.

Mu mateka ye ya ruhago yakoze byinshi harimo gutwara Bollon d’Or, yatwaye ibikombe binyuranye harimo ibya Shampiyona mu Bwongereza, Espagne, n’ahandi. Yanafashije Portugal kwegukana igikombe cya EURO-2016.

Yanafashije kandi Real Madrid kwegukana UEFA Champions League zitandukanye harimo eshatu batwaye bikurikirana, CR7 ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda Hat-trick (ibitego bitatu mu mukino) nyinshi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW