Dr Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakatiwe igihano gisubitse

Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Urukiko Rukuru rwahamije Dr Munyakazi Isaac icyaha yaregwaga cya ruswa, rumuhanisha igihano cy’imyaka itanu y’igifungo ariko gisubitse mu gihe cy’imyaka itanu. Uwo bareganwa igihano cy’imyaka 5 yari yakatiwe cyagumijweho ndetse azayifungwa.

Dr Isaac Munyakazi muri Gicurasi yasabye imbabazi ubwo yaburanaga ubujurire

Saa tanu nibwo inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yatangiye gusoma icyemezo cy’urukiko mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Isaac Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Urukiko Rukuru rwamumije icyaha aregwa rumukatira igihano cy’imyaka itanu isubitse mu gihe cy’imyaka itanu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Gahima Abdoul ureganwa na Dr Munyakazi nyiri shuri ryitwa Good Harvest School bari bajuririye hamwe Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite.

Yategetse ko azafungwa imyaka itanu muri Gereza, ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 1,5Frw.

Ubujurire bwatangiye kuburanwa muri Gicurasi 2021  mu Rukiko Rukuru, Dr Munyakazi Isaac yatakambiye Urukiko arubwira ko yasabye imbabazi Perezida wa Repebulika y’u Rwanda ku byaha yakoze n’izindi nzego zose yagiye anyuramo ubwo yabazwaga haba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Uru rubanza rwarasubitswe inshuro 7 n’isomwa ryarwo ryasubitswe inshuru ebyiri.

Kuwa 16 Ukwakira, 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cyo gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw

Abdoul Gahima bareganwa we icyo gihe rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,5Frw.

- Advertisement -

 

Affaire Munyakazi

Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari bamaze gukurwa muri Guverinoma kubera imyitwarire mibi yabarangaga irimo n’igize ibyaha.

Yavuze kuri Isaac Munyakazi ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ahe umwanya mwiza kimwe mu bigo by’amashuri.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko uyu wahoze ari umuyobozi mu nzego nkuru atigeze anaruhanya ahubwo ko yahise yemera ibya kiriya gikorwa cyo kwakira ruswa.

Perezida Kagame yagize ati “Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko na we yaje kubyemera kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana, bamufatiye mu cyuho…”

Yakomeje agira ati “Iyo ntamwirukana yagombaga kuza akaba yicaye hano nka Minisitiri mubizi, ndashaka kubereka ikibi kiturimo gituma na biriya bidashoboka, ni aho bihera.”

https://p3g.7a0.myftpupload.com/p-kagame-yasabye-abayobozi-kutazatungurwa-nibyemezo-agiye-gufatira-abakora-nabi.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW