Emeline Penzi yasimbuye Papa Cyangwe muri Rocky Entertainment

Nyuma yo gutandukana na Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, Rocky Entertainment yasinyishije abahanzi babiri barimo uwitwa Emeline Penzi wahise usohora indirimbo yise “Ubahwa” yo kuramya no guhimbaza Imana.

Emeline Penzi wasinye muri Rocky Entertainment yahise ashyira hanze indirimbo yitwa “Ubahwa”

Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kimomo mu gusobanura filime, yavuze ko inzu yashinze ifasha abahanzi izwi nka “Rocky Entertainment” yagiranye amasezerano y’imyaka 3 na Emeline Penzi yo kureberera inyungu ze mu muziki.

Ni umukobwa usanzwe atazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Rocky yatangaje ko muri iyi myaka 3 bazamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye n’ibindi umuhanzi akenera.

Uyu mukobwa yahise asohora iyo yise “Ubahwa” yashyizwe kuri shene ya youtube ya Rocky Entertainment.

Mu masaha imaze igiye hanze, imaze gushyirwaho ibitekerezo amagana, abantu benshi bishimiye impano ye itangaje ari nako bashimira Rocky uje kumurika indi talanto.

Rocky Kimomo ,yavuze ko atari uyu mukobwa ukora umuziki uhimbaza Imana gusa bagiranye amasezerano, hari n’undi muhanzi ukora Secural Music azatangaza mu minsi ya vuba.

Ati “Ni abahanzi babiri, umwe akora secural music gusa uwo mukobwa tumaranye hafi nk’amezi atandatu wabonye ko n’indirimbo ye yahise isohoka.” Niko yatangaje.

Uwo muhanzi wa kabiri, ibye bizajya hanze ubwo azashyira hanze indirimbo ye yambere mu minsi ya vuba.

Akomeza avuga ko bafite indirimbo nyinshi zakozwe mu mezi atandatu, zizajya hanze imwe kuri mwe.

- Advertisement -

Kuwa 08 Ukuboza 2021, nibwo Rocky Entertainment yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Papa Cyangwe ku busabe bwe, iri tangazo ryanyomojwe na Papa Cyangwe wavuze ko yirukanwe atasezeye nk’uko byavuzwe n’uwo yita “Ise wamugize umu star mu muziki.”

Kugeza magingo aya inkuru yitandukana rya Papa Cyangwe na Rocky Entertainment iri muzigezweho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, Papa Cyangwe aherutse gutangaza ko azashyira ukuri kose hanze ubwo azasohora EP “Extended Playlist” yise “SITAKI”.

Mu buryo bw’amajwi “Ubahwa” ya Emeline Penzi yakozwe na Producer Santana.Amashusho yayo yatunganyijwe na Sammy Switch.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gutwika-bitinjiza-nta-mumaro-papa-cyangwe-amaze-kwirukanwa-muri-rocky-entertainment.html

Rocky Kimomo avuga ko yasinyishije abahanzi babiri barimo Emeline Penzi nyuma yo gutandukana na Papa Cyangwe

Indirimbo “Ubahwa” ya Emeline Penzi yakoze akinjira muri Rocky Entertainment

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW