EXCLUSIVE: Umutoza Kayiranga Baptiste yavuze impamvu yareze Rayon Sports

webmaster webmaster

Mu kiganiro kihariye umutoza Kayiranga Baptiste wakiniye akanatoza Rayon Sports, yabwiye Umuseke ko nyuma yo kutumvikana n’iyi kipe mu nzira y’ibiganiro yahisemo gusaba Umunyamategeko gukurikirana “uburenganzira bwe mu zindi nzego” akaba arega Rayon Sports ko yamwambuye.

Kayiranga Baptiste yatoje Rayon Sports yanakiniye igihe kinini (Photo/Igihe)

Amakuru Umuseke wamenye ni uko Kayiranga Jean Baptiste yishyuza amafaranga agera kuri miliyoni 26Frw atahawe ubwo yakoraga muri Rayon Sports.

Ubwo twaganiraga na Kayiranga Baptiste yagize ati “Ikibazo cyange nagihaye Umunyamategeko, jye nabanje kugerageza nka Baptiste na Rayon Sports, mbona nta guhura, nta guhuza kubayeho, mbiha Umunyamategeko, ni we ufite byose ni we wabonye ko koko harimo ikibazo yakurikirana. Nta byinshi navuga ni we uzi aho uburenganzira bwange butangirira, ni we uri kubikurikirana.

Kayiranga Baptiste avuga ko amafaranga yishyuza ari ayo kuva mu 2019 asubiye gukorera Rayon Sports kuko ngo hari uburenganzira atahawe nubwo yakomeje gukora akazi ke.

Ati “Kuba narareze kino gihe ni uko akazi nari ngashoje n’amasezerano nyafite, nibwo natangiye gusaba uburenganzira bwange hari ibyo bakoze hari n’ibyo batakoze. Ibyo batakoze nibyo nagerageje kubasaba hanyuma ntitwahura, ntitwahuza.

Nabanje kubasaba ko twahura ntibyakunda, nibwo negereye Umunyamategeko ngo arebe ko bishoboka muha dosiye yose uko imeze abona ko bishoboka, ansaba ibisabwa ndabimuha ni we ubifite mu ntoki ubu, n’aho ikibazo kigeze aho mumenyeye inkuru ntabwo arijye wabijyanye ni uwo Munyamategeko ubikurikirana.”

Uyu mutoza yavuze ko ikibazo cyabanje kujyezwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ari naho kiri ubu.

 

Rayon Sports ntibwo izi amafaranga Kayiranga Baptiste yishyuza

- Advertisement -

Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahaye Umuseke yadutangarije ko bigoye kuvuga ko ibyo Kayiranga avuga ari byo cyangwa atari byo, Rayon ngo itegereje kureba ikirego cye kigahabwa abanyamategeko bakagisuzuma.

Ati “Icyo tuzi ni uko yatubereye umukozi, yari Diregiteri tekinike ariko ufite n’inshingano zo kuba yaba Umutoza mu gihe Rayon idafite umutoza akanagira inshingano yo gutoza abana umupira mu ishuri rya Rayon Sports, ubwo rero igisigaye ni ukureba niba ibyo yatureze ari byo cyangwa atari byo, ubwo bizaterwa n’abanyamategeko bacu.”

Umuseke wabajije niba amasezerano ya Kayiranga Baptiste yararangiye yaramaze guhabwa amafaranga ye yose n’ibi yemerewe.

Nkurunziza Jean Paul yatubwiye ko ari ukubireba kuko Kayiranga Baptiste yakoreye Rayon Sports mu bihe bitandukanye bityo ngo ni ukureba uko dosiye ye imeze niba arega Rayon Sports ibya kera cyangwa niba ayirega ibya vuba.

Ati “Ntabwo kugeza ubu dosiye y’ikirego ye turayibona.”

Kayiranga Baptise asanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports akaba n’umutoza w’amakipe y’abato batarengeje imyaka 15 na 17.

Yakiniye Rayon Sports igihe kirekire, aho yaherukaga ayibera umutoza mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 ubwo yasimbiraga Andy Mfutira wari umaze imikino 10 adatsinda, akaza kwirukanwa.

Yayitoje kandi kuva muri 2000 kugera muri 2005 aza kuyisubiramo muri 2010. Nyuma yo gutoza iyi kipe akanayibera umutoza kuri ubu yari umutoza w’icyubahiro wa Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW