EXPO 2021 igisobanuro cya Politiki nziza! RDC na Mozambique mu bihugu bishya bizitabira

Ibihugu birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Mozambique ni bimwe muri 17 bizitabira imurikagurisha ry’uyu mwaka mu Rwanda. Ni imurikagurisha riteganyijwe kuzatangira kuva ku wa 9 Ukuboza 2021, rikabera i Gikondo.

Imurikagurisha riratangira kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza, 2021

Ibi bihugu byombi, ubusanzwe ntibyitabiraga imurikagurisha gusa kuri iyi nshuro na byo nyuma yo kugirana imikoreranire y’ishoramari n’u Rwanda bikaba bizitabira imurikagurisha.

Ibi bigaragaza umubano mwiza na Politi igamije guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ubwo muri Kamena uyu mwaka Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hasinywe amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ishoramari. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Mme Habyarimana Beata, na Mugenzi we wa RDC Jean Lucien Bussa Tongba.

Icyo gihe hanasinywe amasezerano hagati y’inzego z’abikorera z’ibihugu byombi.

Mozambique na yo mu Kwakira uyu mwaka yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. Ni amasezerano yasinywe ku wa 6 Ukwakira 2021 hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’Ikigo Gishinzwe iterambere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, APIEX.

Ni nyuma y’aho nabwo muri Nzeri uyu mwaka Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’iminisi ibiri muri iki gihugu nabwo hagasinywa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

 

Kuba byitabiriye Expo bivuze iki?

- Advertisement -

Mu kiganiro UMUSEKE  wagiranye  n’Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste, yavuze ko kuba ibi bihugu bya DR.Congo na Mozambique bigiye kwitabira imurikagurisha ry’uyu mwaka bifite icyo bivuze ku bikorera bo mu Rwanda ko na bo bakwiye gukomeza kwagura imipaka bagashora imari muri ibyo bihugu kandi bigaragaza icyizere ubucuruzi bw’u Rwanda bufitiwe.

Ati “Icya mbere ni uko abanyamahanga bafitiye icyizere ubucuruzi bwo mu Rwanda, ku Banyarwanda biba ari amahirwe kuko bagirana ubufatanye mu bucuruzi, bakaba banabona n’amakuru yo gukorana na bo kandi bikaduha n’amahirwe yo kwigereranya n’abandi kuko uba ufite icyo wakwigiraho.”

Ibi bishimangirwa n’abikorera bo mu Rwanda aho bavuga ko kuba RD.Congo na Mozambique byitabiriye imurikagurisha ry’uyu mwaka birushaho gufungura amarembo y’ubucuruzi ku Banyarwanda.

Nyarwaya Shyaka Micheal umuyobozi w’ikigo gifasha abantu mu by’ubwikorezi, PanAfrican Logistic, yagize ati “RDC ni isoko rinini cyane, iyo baje mu imurikagurisha  hano, tugirana imikoranire, tukareba ibyo bakora, tukaba twabasha no kubigura, ayo ni amahirwe akomeye cyane. Ikindi ni uko Mozambique  hegereye inyanja, tuzajyayo abikorera, ibyambu byaho tubikoreshe tuzana imari. Twebwe nk’Abanyarwanda ni amahirwe akomeye cyane, iyo ufite Mozambique nk’igihugu kingana kuriya, ukagira na RDC, ni isoko ryagutse cyane.”

Umuvugizi wa PSF yavuze ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko wo kuba rizagaragaza ishusho y’uburyo COVID-19 yagize ingaruka ku bukungu.

Ati “Navuga ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko wo kureba uburyo ubukungu bwacu bwahanganye na Coronavirus, bikazatugaragariza ishusho y’uburyo abikorera bahanganye n’ibihe bya COVID-19.”

Ntagengerwa yavuze ko ku bafite ibyo bazamurika bagomba kuba baripimishije COVID-19.

Ku Banyarwanda bo bazamurika ibikorwa byabo basabwa kuba barahawe inkingo ebyiri za COVID-19 mu gihe ku banyamahanga bafite ibihugu bitaratangira gukingirwa batazabisabwa.

Ntagengerwa  yasabye abazaryitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no guhaha ari nako bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

Ati “Turasaba kwitabira ariko twubahiriza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo babe batakwandura COVID-19, tukanabashishikariza ko bakoresha ikoranabuhanga mu guhaha no kwishyura.”

Biteganyijwe ko Imurikagurisha rizatangira ku wa 9 Ukuboza, 2021 risozwe ku wa 30 Ukuboza, 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW