Abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gtasibo bari bibumbiye muri koperative ya RWAMICO yari yatangiye gukora ibikorwa by’amabuye y’agaciro baravuga ko ibintu byahinduye isura kuko abayobozi bayo bigiriye ahandi ndetse n’imitungo yose ikajyanwa batazi uko byagenze, bagashinja abari abayobozi bayo kuyigurisha.
Iyi koperative ahantu yakoreraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, haje kujya mu maboko y’indi kompanyi yitwa LUNA maze n’ibikoresho bya koperative byose bikomeza gukoresha n’iyi kompanyi.
Aba banyamuryango b’iyi koperative ya RWAMICO baganira na Radio/TV1, bavuga ko koperative yabo yaba yaragurishijwe batabizi kuko uwari umucunga mutungo na perezida wayo bose bigiriye muri iyi kompanyi ya Luna yigaruriye ibyabo.
Uyu munyamuryango agira ati “Uwari perezida wacu yaratubwiye ati nti mumpemba amafaranga macye rero ngiye kwikoranira n’uriya mushinga agenda ubwo, umucungamutungo wari ushinzwe kugenzura konte muri banki nawe yahise agenda asanga LUNA. Amazu barakoresha, ibiro nabyo ntituzi uko bimeze kandi buri munyamuryango yari yagiye atanga 205,000Frw ayo yose ntituzi irengero ryayo.”
Undi munyamuryango w’iyi koperative ya RWAMICO ahamya ko abayobozi bayo bayigurishije batabizi kandi bari bamaze kubona inyungu ya miliyoni 25Frw none ngo zaheze mu bitabo gusa.
Yagize ati “Twarakoze ducukura toni z’amabuye y’agaciro zigera kuri 25, koperative yarakoze irunguka miliyoni zirenga 25Frw, izo zose zaheze mu bitabo ntizagaragarijwe abanyamuryango. Uwari perezida wacu Gakwerere Jean Damascene yayigurishije LUNA.”
Uwari perezida w’iyi koperative RWAMICO, Gakwerere Jean Damascene, ushinjwa n’aba batutage kubagurishiriza koperative abitera utwatsi, agahamya ko yagiye kwisabira akazi ku giti cye kuko aho bacukuraga amabuye y’agaciro hari hamaze kwegukanwa n’abandi kubera ko bo ntaburenganzira bari bafite.
Ati “Twe twabonye ubuzima gatozi bwa RCA ariko twagombaga no kubona licence y’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, igihe twarimo dusaba licence twagombaga kuvamo nka koperative abahafitiye ibyangombwa bakaza bagakora. Bamwe muri twe twasabyemo akazi ku giti cyacu, igisigaye nuko bo bakicara nk’abanyamuryango niba bashaka gusubukura, maze umucungamari akabasobanurira kuko afite ibitabo yanditsemo ibyo bikoresho ndetse nayo mafaranga afite uko yabisobanura kuko arahari.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo, gusa ngo abakina n’imitungo y’abanyamuryango b’amakoperative ntabwo bagomba kwihanganirwa.
- Advertisement -
Ati “Nagikurikirana, ariko igihari nuko haba abayobozi ndetse n’abandi bose bakinisha iby’abanyamuryango abo bose turabakurikirana kandi n’ibihano tukabitanga mu rwego rwo gutaba abanyamuryango. Ibyo turabikurikirana tumenye ikibyihishe inyuma.”
Nubwo ahakorerwaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na koperative RWAMICO hamaze kwegukanwa n’abandi, abari abayobozi b’iyi koperative bavuga ko babigaragarije ubuyobozi maze bikagaragara ko abahahawe batabanje gusobanurirwa ko hari abari basanzwemo bityo ngo ntibagomba kwishyura ibyakozwe harimo no gucukura indake.
Ibi bikekwako haba harabayeho imikorere itanoza ubwo hatangwaga uburenganzira kuri iyi kompanyi ya Luna ngo ihakorere itabanje kwerekwa ko harimo abandi bahasanzwe, gusa ngo aho kuhaha abandi hari gufashwa abahasanganywe kuzuza ibisabwa aho kuhatanga batamenyeshejwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW