Gen Kabarebe na Mme Louise Mushikiwabo batashye ubukwe bwa Uwayezu Regis

Uwahoze ari Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yasabye anakwa Isaro Sonia bakoranaga muri FERWAFA ari umunyabanga wa Perezida wa FERWAFA.

Gen Kabarebe James mu ifoto imwe n’abageni

Umuhango wo gusaba no gukwa warabereye mu Busitani bwa Pinnacle Garden buherereye Kimironko.

Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ni we waririmbiye abageni mu muhango wo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mme  Louise Mushikiwabo, akaba n’uwo mu muryango wa Regis.

Umujyanama wa Perezida Kagame wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na we yari ahari, hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, indi mihango izaba tariki ya 30 Ukuboza 2021 aho bazasezeranira muri Lyce Notre Damme de Citeaux n’aho abatumiwe bakirirwe ku i Rebero muri Heaven Garden.

Mme Louise Mushikiwabo na we yaje gushyigikira Uwayezu Regis
Dr Vincent Biruta na we yatashye ubu bukwe
Uwayezu François Regis yasabye anakwa Isaro Sonia bakoranaga muri FERWAFA
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW