Gutwika bitinjiza nta mumaro – Papa Cyangwe amaze kwirukanwa muri Rocky Entertainment

Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi ku mazina ya Papa Cyangwe yatandukanye na label ya Rocky Entertainment yamufashaga mu bikorwa bye bya muzika, abashinja kumwirukana nyuma yo kuvuga ko ariwe wabisabye ko yajya gukora umuziki ku giti cye.

Papa Cyangwe yirukanywe muri Rocky Entertainment

Papa Cyangwe na Rocky uzwi nka Kimomo nyuma yo gutandukana akaba atigeze arya indimi kuko mubyo yashyize hanze yavuze ko yatwikaga gusa akamenywa na benshi ariko ntacyo abyungukiramo, iyi ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yaba yatumye aba bombi batandukana.

Uku gutandukana kwa Papa Cyangwe na Label bakoranga byashyizwe hanze n’umuyobozi wa Rocky Entertainment Uwizeye Marc umenyerewe mu gusobanura filime, ni mu itangazo yashyize hanze risobanura ugusesa amasezerano n’uyu muhanzi.

Mu itangazo basohoye bagize bati “Rocky Entertainment ikora ibijyanye n’imyidagaduro, inzu ikora umuziki no gusobanura filime mu gihugu yakoranaga na Abijuru King Lewis (Papa Cyangwe) nk’umuhanzi wa mbere dufasha  mu mwaka tumaranye kandi twageranye heza. Ku busabe bwe bwo gukora umuziki ku giti cye, twafashe umwanzuro wo kumva ubusabe bwe.”

Ibaruwa yo gutandukana kwa Papa Cyangwe na Label ya Rocky Entertainment

Nyuma y’iyi baruwa yo gutandukana ku iyi Label na Papa Cyangwe, amakuru ahari nuko ubwe atabisabye ahubwo yirukanywe. Nk’uko ubwe yabyihamirije ko azashyira ukuri kose hanze vuba kuko byagenze.

Yagize ati ‘’Mbanje gushimira Rocky Kimomo na Gang ye yose n’abakunzi bayo bose uko mwamfashije mukanshyigikira, nzahora mbizirikana kandi mbibashimira. Ariko sinzi impamvu abantu dukunda kwigira beza tukabeshya gusa, Njyewe sinigeze nsezera 100%. Ku wa 24 Ukuboza nzashyira hanze Ep yanjye SITAKI nzabaha ukuri kose.’’

Uyu muhanzi Papa Cyangwe yahise yongera amagambo atyaye ati  ‘’ntukagire uwo wizera, igihe kizatubwira, gutwika bitinjiza nta mumaro,Imana yabishyizeho akadomo byose.’’

Gusa umuyobozi wa Rocky Entertainment Uwizeye Marc uzwi mu gasobanuye nka Rocky Kimomo yihutiye  kunyomoza aya makuru yongera guhamya ko yasabye gutandukana nabo batamwirukanye.

Ati ‘’Nashakaga gukuraho urujijo, umuhanzi Papa Cyangwe ntabwo twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira, mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa.’’

- Advertisement -

Umuraperi Papa Cyangwe yari asanzwe akora umuziki we azwi nka King Lewis ariko yari ataramenyekana nk’uko yari ahagaze ubu, nyuma yo kwinjira muri Rocky Entertainment yahise atangira kwamamara nka Papa Cyangwa.

Indirimbo yakoreye muri Label ya Rocky Entertainment zakunzwe n’abatari bake, muri zo ni nka Sana, Hahiye koko, Nzonze yakoranye n’umurundi Olege, Bambe yakoranye na Social Mula.

Papa Cyangwe akaba yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya Nyonga, ni indirimbo yanashyize ku muyoboro we wa YouTube aho kuyishyira kuri Rocky Entertainment nk’uko byari bisanzwe.

Ahantu hose umwe muri Papa Cyangwe na Rocky Kimomo yabaga ari undi nawe ntiyahaburaga
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW