Hateguwe igikorwa cyo kwibuka Jay Polly no gufasha umuryango we

Abahanzi barimo Fireman, Gisa Cy’Inganzo n’abitwa One Focus n’abakunzi ba nyakwigendera Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly bateguye igikorwa cyo kumwibuka no gufasha umuryango we kizabera muri Ambassadors Park Hotel i Gikondo tariki 18 Ukuboza 2021.

Hateguwe igikorwa cyo kwibuka nyakwigendera Tuyishime Joshua “Jay Polly”

Fireman ni umuhanzi wabanye cyane na Jay Polly ndetse na Gisa cy’Inganzo bakoranye indirimbo nyinshi bombi bafata nk’urwibutso basigiwe n’inshuti yabo magara.

Bateguye iki gikorwa bise “Tribute to JAY POLLY” mu rwego rwo kwibuka Jay Polly no gukomeza kuba hafi umuryango wa nyakwigendera.

Gisa cy’Inganzo umwe mubari gutegura iki gikorwa, yabwiye UMUSEKE ko bifuza gufasha uyu muryango binyujijwe mu kiriyo kizagaragaza ibyo yasize akoze.

Yagize ati “Ni igikorwa cyateguwe nanjye ndetse na Fireman kigamije gusigasira ibikorwa by’umuvandimwe no kuguma hafi umuryango yasize ndetse no gukomeza guhereza agaciro umuvandimwe wacu watuvuyemo.”

Gisa cy’Inganzo yakomeje avuga ko ubwo bateguraga iki gikorwa bifuzaga ko kizitabirwa n’abantu benshi n’ubwo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zabakomye mu nkokora.

Yagize ati “Nta mpungenge kuko igikorwa kizaba ari ikiriyo gusa. ikitazakorwa wenda ni ugucuranga imiziki gusa, naho igikorwa kizakomeza dusangire n’umuryango wa Jay tunawuhe ibyo twawugeneye havugwe ijambo twibuke umuvandimwe.”

Yakomeje avuga ko imbogamizi zatewe n’ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 ari uko batakibonye umubare munini w’abazitabira nk’uko byari biteganyijwe, gusa buri wese akaba atumiwe muri Ambassadors Park Hotel kuko ari ubuntu kandi hakazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Jay Polly yasakaye mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021.

- Advertisement -

Ni inkuru yashenguye abakunzi b’uyu muhanzi by’umwihariko abihebeye Hip hop yari amaze hafi imyaka 17 ari ku ruhembe rwayo mu Rwanda.

Indirimbo  nka “Kwicuma”, “Ndacyariho”, “Umupfumi uzwi”, “Ibyo ubona”, “Mu gihirahiro”, ‘‘Deux Fois Deux’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Rusumbanzika”, “Icyizere”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi ziri muzitazasibangana mu matwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda.

Jay Polly yasezeweho bwa nyuma ku wa 5 Nzeri 2021, mu muhango wavugiwemo ibigwi byaranze ubuzima bwe n’urwibutso rutazasibangana yasigiye abo bakoranye umuziki, abakunzi be n’abandi bahuye nawe mu buzima bwabo.

Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri, harimo ufite imyaka icumi yabyaranye na Nirere Afsa uzwi nka Fifi n’undi wujuje imyaka itanu yabyaranye na Mbabazi Sharifa.

Gisa cy’Inganzo yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gusigasira impano ya Jay Polly no kuba hafi umuryango yasize
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI BENITA / UMUSEKE.RW