Visi Perezida w’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite akaba yaranabaye Minsitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Hon Sheikh Moussa Fazil Harerimana yatangaje ko kuba Minisiteri y’Umutekano barayihaye umuyobozi mushya ari igisubizo cyiza kuko bigeye koroshya imirimo no kugabanya akazi kenshi kakorwaga n’izindi nzego zirimo n’iz’Ubutabera.
Ku wa 10 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mushya, Bwana Alfred Gasana. Ni umwanya yagiyeho asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wirukanwe kuri uyu mwanya tariki ya 27 Mata 2020, itangazo rivuga ko “Ari ukubera amakosa y’ubunyangamugayo agikorwaho iperereza.”
Mu mboni za Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abasepite, Hon Sheikh Moussa Fazil Harerima ku ishyirwaho rya Minisitiri, asanga bigiye gukemura akazi kenshi kakorwaga na Minisiteri y’Ubutabera n’inzego zishamikiyeho hagamijwe gutanga serivisi inoze.
Ati “Uko njye nabisesengura, ni akazi kenshi kari kuri Minisiteri y’Ubutabera, ikanareba ibyakorwaga na Minisiteri y’Umutekano. Urebye Minisiteri y’Ubutabera ifite inzego nyinshi ireberera, harimo RIB, Ubushinjacyaha Bukuru, ukongeraho urwego rw’ubutabera muri rusange no gutegura Politiki yazo, abagenzacyaha, na Polisi.”
Yakomeje ati “Nkeka ko ari byinshi kugira ngo Minisiteri ibireberere, isuzume ko biri gushyira mu bikorwa umurongo watanzwe, itange amabwiriza akorwa, yego birakorwa ariko nkeka ko kubivangura biba byiza kurushaho.”
Hon Harerimana yavuze ko Minisiteri y’Umutekano kuba igiyeho izafasha n’umuturage kwibonamo umutekano.
Ati “Icya mbere ni uko iyo Minisiteri ihari, bya bikorwa ireberera bitari mu bintu byinshi, ababishinzwe baba babibona cyane, naho bagomba gushyira imbaraga kurushaho. Icya kabiri Minisiteri y’Umutekano ikorana cyane n’abaturage kuko nibo babangamirwa n’umutekano mucye kandi nibo bo kuwurinda.”
Yakomeje ati “Icyo gihe rero Minisiteri y’Umutekano ikorana cyane n’inzego zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, abantu umutekano bakawubona mu buzima bwa buri munsi batawubonamo gusa inzego z’umutekano.”
Hon Harerimana yavuze ko umutekano waguka, ukarenga imbibi bityo ko kuba harashyizweho umuyobozi uyishinzwe bizanafasha imibanire myiza n’ibindi bihugu.
- Advertisement -
Yagize ati “Ariko no mu rwego rwerekereranye n’ibindi bihugu yaba ibituranyi cyangwa ibindi, umutekano burya ni mugari, umutekano ni nk’umwuka. Icyo gihe umutekano wanawurebera mu mibanire y’Igihugu n’ikindi. Ubwo ibyo byose iyo bifite Minisiteri imwe ibireberera ibyitaho kurushaho.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Alfred Gasana yabaye Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda ahagarriye Umuryango wa FPR Inkotanyi. Mu mwaka wa 2011 Perezida wa Repubulika yamugize umuyobozi Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (NISS).
IVOMO: RBA
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE