Ibyo wamenya ku bufatanye bw’u Rwanda na Google mu kuzamura ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga

Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Guverinoma y’u Rwanda yiyambaje Ikigo kinini ku Isi mu by’ikoranabuhanga, Google kugira ngo izamure ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu, iki cyerekezo kiri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubukungu bugera kuri bose yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Google yiyemeje gufatanya n’u Rwanda kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’ibisubizo ritanga ku bukungu

Ubukungu buzamuka byihuse mu Rwanda ni urugero ku byo Africa yageraho hifashishijwe ikoranabuhanga na inovasiyo, buzashingira ku nkingi enye z’ingenzi ; kugeza Internet ihendutse kandi nziza ku bayikoresha, kwinjiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bantu no kubikoresha, Kwigisha abantu benshi gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere uburyo bwafasha Inovasiyo ku batuye Africa bose.

Imikoranire hagati y’u Rwanda na Google ni igisubizo kimwe muri byinshi bigamije guteza imbere ziriya nkingi enye z’ingenzi. Iyi gahunda izaherekezwa n’ibindi birimo politiki ishyigikira ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga Mojaloop.

 

Dore icyo ubufatanye buzibandaho mu mizo ya mbere

Ubufatanye buzafasha intumwa z’ikoranabuhanga (ambassadeurs numériques) mu kazi kabo ko kuryigisha nibura bakagera ku bantu miliyoni 8Frw mu mwaka wa 2024, hakazabanza guhugura intumwa 1000.

Inzobere mu ikoranabuhanga ndetse zinahanga ibisubizo binyuranye ziryifashishije (développeurs) zigera kuri 500 zizongererwa ubushobozi binyuze muri gahunda ya Google yo guhugura abantu nka bariya bafite ubumenyi buhambaye ku ikoranabuhanga.

Hazabaho gutangiza umushinga wo gufasha ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira, nibura 15 bizakorwa na Kigali Innovation City ibifashijwemo na gahunda ya ifasha ibigo by’ikoranabuhanga bito (Google for Startups).

Uyu mushinga uzafasha mu kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi bukorerwa kuri Internet (e-commerce) aho ibigo bito n’ibiciriritse 3 000 bizafashwa kugira Internet, ndetse no gufasha mu kubakira ubushobozi abakozi 1000 biswe iWorkers.

- Advertisement -

U Rwanda ruzafashwe kugaragara ku Isi yose binyuz emu ikoranabuhanga ryitwa Google Street View, aho amakarita y’imijyi byo mu Rwanda azarushaho kunozwa no gushyirwamo amakuru asobanutse.

Google izanafasha kubika ubumenyi n’ibindi bigize umuco n’amateka by’u Rwanda ku ikoranabuhanga aho izakorana n’Ingoro Ndangamurage zarwo.

Agnès Gathaiya, Uhagarariye Google ku rwego rwa Africa y’Iburasirazuba yavuze ko gukorana n’u Rwanda ari intambwe ikomeye, ndetse yihuse bitewe n’ubushake Umuyobozi Mukuru wa Google muri Africa afite bwo gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Ati “Tuzagira uruhare mu kubaka u Rwanda rikoresha ikoranabuhanga, binyuze mu gufasha urubyiruko kuzamura ubumenyi rurifiteho, mu kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bigo bito n’ibiciriritse, mu gufasha ibigo bikizamuka no gufasha abahanga mu ikoranabuhanga guhanga ibisubizo, no kunoza amakarita ndetse no gushyingura mu buryo bwikoranabuhanga amakuru ndangamurage by’u Rwanda. Twishimiye kwagura ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.”

Mme  Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko ari ibyo kwishimira kuba ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Google butangijwe mu rwego rwo gusunika gahunda zisanzwe zo gufasha abaturage kugera ku ikoranabuhanga nta we uhejwe, no kurigiraho ubumenyi, no gufasha u Rwanda kuba ahantu ho guhanga ibishya.

Ati “Iterambere ry’ubukungu bwubakiye ku Ikoranabuhanga ni ingenzi, bizakomeza gufasha mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda, no gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Itangazo kandi rivuga ko Google izakomeza gufatanya na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri gahunda zigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW