Imodoka zitwara abagenzi bajya n’abava Kigali zakumiriwe gutwara abatarikingije Covid-19

webmaster webmaster

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera mu mibare y’abandura hashyizweho amabwiriza avuguruye, aho abagenzi batega imodoka rusange ziva n’izijya mu Mujyi wa Kigali batakingiwe Covid-19 batemerewe gutega izi modoka.

Imodoka zijyana abagenzi nizibakura mu Ntara zasabwe gutwara abikingije COVID-19

Aya mabwiriza avuguruye yasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021, aza avuguruza ayari yashyizweho ku wa 17 Ukuboza 2021, aya mabwiriza ngo yashyizweho mu rwego gukumira Covid-19 muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021.

Izi ngamba zigomba gutangira kubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, ariko zikaba zavugururwa mu gihe cyose byaba ngombwa. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro, ibikorwa byose byemerewe bikazajya bifunga saa tatu z’ijoro(9 p.m).

 Umujyi wa Kigali washyiriweho ingamba zihariye

Umujyi wa Kigali washyiriweho amabwiriza yihariye harimo guhagarika imihango y’ubukwe yo kwiyakira, maze imihango y’ubukwe harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Imana n’Ubuyobozi yemererwa gukorwa ariko ikitabirwa n’abantu baterenze 40, ni mu gihe imihango y’ubukwe ibereye mu ngo itagomba kurenza abantu 20.

Mu bindi byabujijwe harimo ibirori no kwiyakira mu bihye by’iminsi mikuru, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba kujya zitwara abagenzi bicaye 100%. Naho imodoka rusange zitwara abagenzi bava n’abajya mu Mujyi wa Kigali zibuzwa gutwara abagenzi batikingije Covid-19.

Utubari twemerewe gukora twakira 50% by’ubushobozi bwatwo, ndetse tukanafunga saa mbili z’ijoro (8:00 pm) ariko utarikingije Covid-19 byuzuye ntiyemerewe kugakandagiramo.

Insengero zose zo mu Mujyi wa Kigali zategetswe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo, ndetse abantu bose bakaba barikingije mu buryo bwuzuye.

Izindi ngamba zizubahirizwa ahandi hose mu Gihugu.

- Advertisement -

Uretse ingamba zihariye zizakurikizwa mu Mujyi wa Kigali, ahandi hose hasigaye mu gihugu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo kuba ibikorwa by’ubucuruzi abakozi bose babyo bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Ni mu gihe inama zikorwa imbona nkubone zizakomeza zitabirwa na 50% byaho zibera kandi abazitabira bakaba barakingiwe byuzuye. Imihango ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu 50% by’ubushobozi bw’insengero, imihango yo gusaba no gukwa   n’ishyingirwa rikorewe imbere y’amategeko n’Imana, n’indi mihango yo kwiyakira ntigomba kurenza abantu 75, mu gihe byabereye mu rugo ababyitabira ntibarenga abantu 20.

Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko kwikingiza mu buryo bwuzuye no kwipimisha kenshi Covid-19 ari ingenzi, ibi bigomba kujyana no gukorera mu rugo kubo bishoboka kandi abantu bose bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19 harimo gukaraba intoki, kwambaragapfukamunwa neza, n’iziindi.

Icyorezo cya Covid-19 kikaba gikomeje gufata indi ntera bigendanye n’imibare y’abantu buri munsi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 bwiswe Omicron bufite uruhare runini muri uku kwiyongera kw’abandura, bityo ngo ingamaba zose zifatwa ni mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 19 Ukuboza 2021, igaragaza ko abanduye bashya ari 169 harimo 142 banduye bashya mu Mujyi wa Kigali. Imibare yari yabanje hari habonetse abarwayi bashya 230 barimo 167 babonywe Kigali.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW