Itsinda ry’abahanzi “Teddy Fro na Dedino Kinubi” ryasohoye indirimbo yitsa ku rushako-VIDEO

Abasore babiri Teddy Fro na Dedino Kinubi basanzwe bakorana umuziki nk’itsinda bavuga ko barajwe ishinga no gushinga imizi mu matsinda akorera umuziki mu Rwanda, ni nyuma y’uko ayari azwi asenyutse andi akagenda akora biguru ntege.

Teddy Fro na Dedino Kinubi biyemeje gusiba icyuho cy’amatsinda ataramba mu muziki nayarwanda

Aba basore bihuje mu mwaka wa 2020, nyuma y’indirimbo zirimo Bye”, “Piano woman”, “Rumwe” bakoranye na Papa Cyangwe , “Gaga Gugu”, Ubu basohoye iyitwa “Urangora” yitezweho gutumbagiza izina ryabo.

Bavuga ko “Urangora” yitsa ku nkuru y’urushako, igamije gucyebura ababana mu ntonganya kuzirikana isezerano ikagira umwihariko wo kuba ibyinitse mu rwego rwo gushimisha abanyabirori.

Teddy Fro yabwiye UMUSEKE ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa bureba abakundana by’umwihariko abahura n’ibibazo mu rushako, twayikoze dushaka no kwinjiza abanyabirori mu minsi mikuru.”

Bavuga ko mu gihe bamaze mu muziki bishimiye uko bakiriwe, umwaka utaha bawusobanura nk’igihe cyo gusarura ku ifaranga ryo mu muziki.

Bati “Umwaka tugiye kwinjiramo ni uwo gusarura, ni umwaka wo gukora cyane, igihugu cyose kizatwumva.”

Teddy Fro na Dedino Kinubi bavuga ko mu gihe abanyarwanda babashyigikira batazahwema kubibagiza amatsinda ya muzika yagiye azimira, ngo bafite umukoro wo gukuraho ko bigoranye gukora umuziki nk’itsinda mu Rwanda.

“Tuje gukuraho ruriya rujijo rw’amatsinda amara kuenyekana agahita atandukana, abantu badutize imbaraga natwe tubahe umuzikikandi mwiza, gutandukana byo wapi.” Niko babwiye UMUSEKE

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Captain P, mu gihe amashusho yakozwe na Harrdwell Visual.

- Advertisement -

Reba hano amashusho y’indirimbo “Urangora” ya Teddy Fro na Dedino Kinubi

https://www.youtube.com/watch?v=JYctgqt3rhY&t=199s

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW