Javanix na Khalfan bageneye abanyabirori indirimbo ibyinitse nk’impano y’ubunani- VIDEO

Afatanyije na Khalfan Govinda, umuhanzi Iradukunda Javan uzwi nka Javanix yasohoye amashusho y’indirimbo “Painkiller” aba bombi bakoranye, ni indirimbo yagenewe abanyabirori by’umwihariko yo gushimisha no kwinjiza neza abakunzi b’umuziki mu mwaka mushya wa 2022.

Javanix na Khalfan Govinda basohoye indirimbo bageneye abanyabirori nk’impano y’umwaka mushya

Javanix aherutse kumurikira Album yise “Virus” mu gitaramo cyanyeganyeje Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi akomokamo.

Yabwiye UMUSEKE ko yisunze inshuti ye Khalfan Govinda bakorana iyi ndirimbo ibyinitse mu rwego rwo gusendereza abakunzi b’umuziki ibyishimo.

Yagize ati ” Twakoze indirimbo yo ku rwego rushimishije kugira ngo duhe abafana ubunani, kwishima ni ikintu umuhanzi agomba kuzirikana ku mufana, ni mu rwego rwo gutangirana neza umwaka.

Akomeza agira ati “Murabizi ko nkunda gukora indirimbo zituma abafana banjye bishima bakabyina bakimarayo, gusa bitewe n’ibihe turimo bitoroshye bya COVID-19 yatumye abanyarwanda mu minsi mikuru nta guhurira ahantu hamwe nko mu bitaramo ngo basabane babyine, twahisemo kubakorera indirimbo Painkiller ku buryo naho baba bari mu rugo bicaye baganira bayumva bakagira akanyamuneza.”

Asobanura umwaka wa 2022 nk’umwaka wo kwigaragaza izina rye rikaguka maze agasoroma amatunda y’umuziki amazemo imyaka akora ubutaruhuka.

Painkiller yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano Panda naho amashusho atunganywa na XB , igaragaramo abakobwa b’ibizungerezi bakaraga umubyimba bizihiwe n’ikirori.

Iradukunda Javan uzwi nka Javanix impano ihanzwe amaso muri 2022

Kanda hano urebe indirimbo Painkiller by Javanix ft Khalfan Govinda

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW