Muri uyu Murenge, abaturage bishyiriyeho site z’imidugudu aho buri rugo rwishakamo ibihumbi 250 by’amafaranga y’uRwanda bashyiraho na komite y’abantu 3 ishinzwe Iterambere n’imicungire y’ayo mafaranga.
Hakizimana Jean Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kwegereza amazi abatuye muri uyu mudugudu wa Nyagacyamu, avuga ko yarangije imirimo agiye kwishyurwa, Dusengumukiza Aloyis na Ntakirutimana Arcade bamusaba ko abaha ruswa ya miliyoni muri miliyoni zirenga 5 bari bamubereyemo.
Hakizimana avuga ko abonye ko bamunanije yiyambaje Inzego z’ubugenzacyaha abizeza ko ayabaha babafatira mu cyuho.
Yagize ati ”Abakozi ba RIB baraje abo bagabo bababeshya ko nabishyuraga ayo bangurije. ”
Gusa akavuga ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi kuko nta kimenyetso bagaragaza, agahamya ko hari abandi bagenzi be bagiye bananiza kubera iyo mpamvu yo gushaka indonke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki avuga ko mu makuru afite yemeza ko abo bagabo bombi bakuriye komite babasanganye ayo mafaranga.
Mwizerwa akavuga ko aho ibikorwaremezo bimaze kugera usanga hafite isura y’Umujyi ko hatagombye kuba imbogamizi zisubiza inyuma iyo gahunda y’imiturire abaturage bishyiriyeho.
Ati ”Dufite site 9 z’imiturire muri uyu Murenge wa Runda, twasabye ba rwiyemezamirimo ko bagomba kujya batwiyambaza iyo abagize komite bashatse kubananiza.”
Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwaremezo ubutaka n’imiturire mu Karere ka Kamonyi Ukwishaka Abraham Wilius avuga ko batunguwe no kumva hari bamwe mu bagize komite, bakekwaho kwaka ruswa rwiyemezamirimo, kuko bitari bikunze kubaho.
- Advertisement -
Yagize ati ”Ubusanzwe iyo gahunda y’imiturire no kwishyura ba rwiyemezamirimo yagendaga neza ibyabaye byadutunguye.”