Karongi: Abayobozi biyemeje kugira icyo bigomwa mu guhangana n’igwingira riri mu bana

webmaster webmaster

Aboyobozi batandukanye bo mu Murenge wa Rubengera bavuga ko bigomwe umugati wa mu gitondo ngo igwingira riri mu bana ricike.

Amagi na yo ni ngombwa mu kurwanya igwingira ry’abana

Uyu muhigo uhuriweho n’inzego zitandukanye yaba izo mu buyobozi bwite bwa Leta n’iz’umutekano, bakoze igenzura mu mpera z’icyumweru gishize basanga mu bana 18 bari bafite  ikibazo cy’igwingira hasigaye abana umunani bakigifite, nibwo biyemeje ko bagiye kubagabana nk’Abayobozi b’Umurenge bakagira icyo bigomwa ngo bahe aba bana ibikenewe bave mu mirire mibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkunsi Medal yabibwiye Umuseke.

Nkunsi Medal ati “Twari dufite abana 18  bafite  iki kibazo ubu hasigaye 8. Twafashe ingamba ko tugiye kubagabana  tukabafashiriza mu miryango yabo buri wese mu bo dukorana akagira icyo yigomwa kugira ngo abana bave mu murongo utukuru, buri Munyarwanda agire ubuzima bwiza n’imikurire nyayo.”

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage bazabigisha gufata neza ibyo bazahabwa na bo bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Bamwe mu baturage  twaganiriye bifuje ko hagirwa igikorwa ku giciro cy’isambaza kikagabanuka kuko nubwo ziba mu kiyaga cya Kivu gikora no kuri Karongi kuzigondera ngo ni ingorabahazi.

Hari umwe utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagali ka Mataba watubwiye ko yitwa Nyirasafari ngo isambaza azumva mu makuru.

Ati “Mpingira frw 1000 ikiro cy’isambaza zikawushije kigura frw 6 000 utwamake ni utwa frw 500, urumva niba nahingiye frw 1000 ndagura ibijumba cyangwa imyumbati cyangwa ibirayi kugira ngo abana mu gitondo basamureho, si uko agatima kaba katazishaka (isambaza) ariko zirahenze cyane ni indyo y’abakire.”

Undi watubwiye ko yitwa Ndahayo yavuze ko isambaza ziribwa n’abanyamugi kandi atari bo bafite ikibazo cy’igwingira, ngo nta muturage wapfa kuzigondera, agasaba ko nkabo baturiye ikiyaga cya Kivu kandi badafite ubushobozi bwo kwigondera ibigikomokamo bahabwa nkunganire.

- Advertisement -

Perezida wa Repuburika Paul KAGAME ubwo yasoga umwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama rusange batowe  i Gishali mu Karere ka Rwamagana yagarutse  ku kibazo cy’igwingira mu bana bato kiri mu Turere twose tw’igihugu ariko by’umwihariko atunga urutoki kuri Karongi  na Musanze.

Akarere ka  Karongi Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bindi byafasha guca iki kibazo hari n’ikiyaga cya Kivu.

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko abana 315 ari bo bari bafite ikibazo cy’igwingira, abagera ku 190 ngo barakize.

Ati “Ingamba zafashwe ni ukujyana abana kwa muganga bagahabwa ifu ya shisha kibondo no kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye.”

Mu yindi ngamba yavuze harimo n’iriya y’Umurenge wa Rubengera yo “Gukoresha abifashije mu mikoro bagafasha abatishoboye kugabanya imirire mibi.”

Ku kibazo cy’uko isambaza zihenze, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza avuga ko udafite ubushobozi yashaka soya, ibishyimbo n’ibindi, gusa akemeza ko abonye isambaza byaba byiza.

Avuga ko ingamba zamaze gufatwa ku buryo mu gihe gito ikibazo cy’igwingira mu bana kizaba cyakemutse.

Nubwo ubuyobozi bwashyizeho gahunda yo gufasha abatishoboye ngo barwanye igwingira mu bana, byagaragaye ko bamwe amata n’ifu ya shisha kibondo bahabwa babigurisha.

Uyu Muyobozi avuga ko kubera kubyara abana benshi ahubwo hari ikibazo cy’uko n’abandi bana bo mu muryango basangira na wa wundi ufite ikibazo ku nkunga yagenewe.

Akavuga ko bazigisha ababyeyi gukoresha ifu neza igafasha ufite ikibazo.

Abahanga mu by’imirire bavuga ko umwana ufite igwingira iyo yitaweho neza mu minsi cumi n’ibiri aba yavuye mu kibazo.

Ubwo haheruka guterana Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi iki kibazo cyagarutsweho umwanya munini maze abajyanama bavuga ko bagomba gufatanyiriza  hamwe kugira ngo kiranduke burundu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Sylvain NGOBOKA /UMUSEKE.RW