Kigali: Abafite utubari na resitora biyemeje kutajenjekera ababagana batarikingije Covid-19

Abafite utubari na resitora hirya no hino mu Mujyi wa Kigali biyemeje guhangana na Covid-19 bakumira abakiliya babagana batarikingije byuzuye, gusa hari bamwe na bamwe bacyemerera abakiriya batikingije kubaha serivise mu rwego rwo kwanga kubatakaza.

Kwirinda ngo bijyana no guhana intera mu bakiriya bakira baba barikingije byuzuye

Ibi aba bacuruzi b’utubari na resitora barabivuga nyuma y’uko amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19 yatangiye kubahirizwa ku wa 20 Ukuboza 2021, ategeka ko mu Mujyi wa Kigali abagana utubari na resitora bagomba kuba barakingiwe Covid-19 ndetse n’abakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bakita ku kwakira umukiriya ukingiye byuzuye.

Ba nyiri utubari na bamwe mu bakozi badukoramo baganiriye n’UMUSEKE, bavuze ko nta kujenjeka kuko Covid-19 yakajije umurego kandi batifuza ko ibintu byazamba bakongera kuba bafunga ibi bikorwa cyangwa hagashyirwaho Guma mu rugo.

Umwe mu bakozi ba resitora ikorera muri gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko uretse kuba umuntu wemererwa kwinjira muri iyi gare abazwa ko yikingije, ngo nta muntu bakwakira atabanje kubereka ko yikingije.

Ati “Nubwo bigoye kumenya niba ubutumwa bugufi umuntu afite bugaragaza ko yikingije ari ubwa nyabwo, abanza kubutwereka cyangwa akerekana ikarita yakingiriweho, utayifite ntabwo twakwemera kumwakira kuko tuzi ibihe twanyuzemo abantu bakabura akazi kubera ibikorwa byafunze rero tugusubiza inyuma tutitaye ko wari umukiriya.”

Undi mu baganiriye n’UMUSEKE, ayobora akabari gaherereye mu kagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, na we avuga ko ntabintu byo kwihanganira utarikingije kuko Leta yatanze amahirwe yo gukingirwa ku bantu bose, gusa ngo baracyabangamiwe n’uko hari bamwe mu bakiriya batakaje kuko batakingiwe.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo udafite ikarita yakingiriweho ntabwo yakwinjira kuko dufite umuntu ku muryango ushinzwe kubyitaho, rero utarakingiwe ntabwo twamwakira. Gusa hari ingaruka kuko abakiriya babaye bacye, yego bose bahawe amahirwe ariko abakiriya batakingiwe twarabatakaje.”

Undi akorera abari kari mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo ahazwi nko kwa Mushimire, ahamya ko utarakingiwe ubundi adakwiye kuva mu cyumba cye. Ariko avuga ko hari igihe umukiriya aza bakanga kumusubiza inyuma.

Ati “Ubundi utarakingiwe nta hantu yakemerewe kujya uretse mu cyumba cye, utarakingiwe ntabwo twakwemerera kwinjira rwose, udafite agakarita utwereka message waba waranayisibye ukajya ku Irembo bakaguha agakarita. Nyine hari igihe umuntu aza ukamwinjiza ariko ubundi ni amakosa kuko abantu bagakwiye kuba barakingiwe Covid-19. Gusa na none iki cyorezo ni amayobera kuko Kigali ikingiye ari benshi ariko n’abandura benshi niho baboneka.”

- Advertisement -

Umwe mu baturage utuye mu Mujyi wa Kigali waganiriye n’UMUSEKE, yavuze ko Leta kuba yarashyizeho ingamba zo gusaba abantu kwinjira muri resitora n’utubari bagomba kuba barakingiwe ari ikintu cyiza kuko hari benshi bari barinangiye gufata inkingo, agasaba buri muntu wese kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 kuko ariyo ntwaro yo gutsinda iki cyorezo.

Yagize ati “Uyu mwanzuro ni mwiza cyane kuko urabona ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya, hari benshi bari baranze gufata inkingo ariko kuba basabwa kwerekana ko bikingije bizatuma bitabira iyi gahunda. Aya mabwiriza adashyizweho byatuma abantu benshi birara nyamara izi ngamba inyungu za mbere ziri ku muturage ntabwo ari Leta. Abatarakingirwa bakwiye guhindura imyumvire bakikingiza aho gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, ntabwo Covid-19 ari igihuha kuko irahari kandi irica.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ubwo yagarukaga kuri izi ngamba zishyirwaho yavuze ko ari mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byazadogera kugeza n’aho ibitaro byazananizwa n’umubare w’abarwayi byakira.

Yanasobanuye ko ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranyije yitwa Omicron bufite uruhare runini mu gutuma imibare y’abandura izamuka.

Yagize ati “Tumaze kurenga igipimo cy’abandu batanu ku bantu 1000 bafite ubwandu bwa Covid-19, ubu rero twongeye kujya hejuru kandi aho tugana niho habi tugomba kwirinda, uko iyo mibare yiyongera tukagera mu bantu magana abiri bizamera nk’iminsi yashize aho ibitaro abarwayi bari babaye benshi, ugasanga ibitaro bya Nyarugenge byongeye kugirwa ibya Covid-19 ndetse na Kanyinya ikuzura, ntabwo twategereza ko ibintu biturenga, ahubwo dufata ingamba zituma ibintu bitaturenga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga impamvu hashyizweho ingamba zikumira abatarikingije byuzuye kwinjira mu tubari, muri resitora no mu nsengero mu Mujyi wa Kigali n’imijyi yunganira Kigali, yavuze ko abantu bose bahawe amahirwe yo kwikingiza bityo ngo utarikingije ni ubushake bwe.

Yabisobanuye agira ati “Kwikingiza byaratangiye kandi bigera aho buri byiciro byose bigomba kwikingiza bikingirwa, utarakingiwe ni uko atabishatse nta kindi. Gukingirwa mu buryo bwuzuye bivuze guhabwa inkingo zose uko ari ebyiri cyangwa warahawe urukingo rusaba doze imwe, Kigali nta muntu wavuga ko atakingiye ari hejuru y’imyaka 12. Nta rwitwazo rero nk’abafite hejuru y’imyaka 18 ko batakingiwe.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko Leta itakwemerera umuntu kujya gusabana n’abandi ngo abe yabanduza kandi yarahawe amahirwe yo kwikingiza, bityo ngo abatarakingiwe na bo kakwiye kwihutire kwikingiza.

Yagize ati “Muri resitora abantu baba baje kurya no gusabana kimwe no mu bukwe, ushobora kuva mu rugo utarakingiwe ukaza mu bukwe gusabana n’abandi ubwo utarakingiwe waba uzaniye uburwayi abikingije, ntabwo ari igihano ahubwo iyo ushobora kwanduza abandi icyo Leta ikora ni ugukumira ko wanduza abandi. Abatarakingiwe tubibutse na bo bajye kwikingiza kugira ngo babone uko bajya hamwe n’abandi uko bashaka.”

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutera amahanga impungenge kubera ko cyongeye gufata indi ntera ndetse ubwandu bushya bwa Omicron bukaba bwandura cyane kurusha ubwa Delta na bwo bwigeze gukangaranya isi.

Mu Rwanda mu minsi itatu yikurikiranya buri munsi haboneka abarwayi bashya ba Covid-19 bari hejuru ya abantu 150, imibare ya tariki 21 Ukuboza, igaragaza ko mu Rwanda habonetse abanduye bashya 343, mu minsi irndwi iheruka habonetse abanduye bagera ku 1,469.

Gusa gahunda yo gutanga inkingo irakomeje kuko abamaze gukingirwa bagera kuri 7,381,799 bahawe doze ya mbere naho abandi bangana na 5,036,149 bahawe doze ebyiri, abarenga ibihumbi 64 nibo bamaze guhabwa doze ishimangira.

Abafite utubari na resitora mu mujyi wa Kigali biyemeje gusubiza inyuma abatarikingije
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW