King James yatunguwe n’uburyo yishimiwe n’abakunzi be mu Mujyi rwagati

Ruhumuriza James uzwi nka King James yashimishijwe bikomeye n’igikorwa yakoze kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi rwagati ahazwi nka  Car Free Zone, ubwo yatunguraga abaharuhukiye akabaririmbira ku buntu.

King James ari mu myiteguro yo kumurika album ye nshya

Ubwo yahageraga abantu baramwishimiye cyane, abarimo abakuru n’abato bafatana amafoto y’urwibutso ari nako bamusaba indirimbo bashaka agahita ayiririmba.

King James uri mu bahanzi b’igikundiro mu Rwanda, yari yitwaje umucuranzi wa gitari n’umurinzi we wari umuri hafi.

Nyuma yo gutungurwa, abaturage benshi bamubwiraga ko batunze ibihangano bye ko bamukunda bihebuje.

Indirimbo zirimo, “Ndagukumbuye”, “Poupette” n’izindi ziri muzo yaririmbanye n’abakunzi be.

Yagize ati “Ni ubwa mbere mbikoze sinari nzi uko biri bugende, akoba nako kari karimo kuko sinari nziko biri bugende neza gutya.”

Yibukije abakunzi be ko afite igitaramo cy’imbaturamugabo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021 cyo kumurika album yitwa “Ubushobozi” izagurirwa ku rubuga rwa Zana Talent.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -