Kiyovu Sports yasobanuye iby’ibibazo bivugwa muri iyi kipe

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buvuga ko ibivugwa ko muri iyi kipe harimo ikibazo gishingiye ku mishahara n’uduhimbazamusyi bafite uko babivuganye kandi nta kibazo abakinnyi babifiteho.

Kiyovu Sports

Muri Kiyovu Sports biravugwa ko abakinnyi batishimye bitewe n’ikirarane cy’umushahara w’ukwezi kwa 11 bafitiwe n’ikipe ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 4 batarahabwa.

Amakuru avuga ko abakinnyi batishimye kubera ko batarishyurwa ukwezi kwa 11 ndetse n’utu duhimbazamushyi aho buri mukinnyi afitiwe ibihumbi 120 by’uduhimbazamusyi kuko umukino ari ibihumbi 30 kandi bakaba bishyuza imikino 4.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’iyi kipe, Munyengabe Omar yavuze ko ntawabuza abavuga kuvuga ariko bo muri Kiyovu Sports bameze neza nta kibazo kirimo.

Ati “Nta kibazo cyiri muri iyi kipe abakinnyi bari mu myitozo, ibivugwa ko basibye imyitozo ni umutoza wari wabahaye ikiruhuko. Ntamwenda w’uduhimbazamusyi tubafitiye icyo tubarimo ni umushahara w’ukwezi kwa 11, ibyo byose bivugwa tubyima amatwi kuko ntaho bihuriye n’ukuri, nitwe tuzi ibyo tuba twavuganye n’abakinnyi.”

Hari amakuru avugwa ko hari uduhimbazamusyi  Kiyovu Sports itaraha abakinnyi tw’imikino 4 batsinze Gicumbi FC, Musanze FC, Etincelles FC na Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW