UPDATE: Le Grand Mopao, Koffi Olomide yasesekaye i Kigali -AMAFOTO

Nyuma yo kuba yari i Rubavu, Umuhanzi Koffi Olimode yageze i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Abakobwa beza 3 baje gusanganira Olomide bamuha ikaze

 

INKURU YABANJE: Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzi Koffi  Olomide yafashe amashusho ashimira abakunzi b’umuziki mu Rwanda yita inshuti ze, abizeza ko agiye kubataramira bidasanzwe kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzi Koffi  Olomide yijeje Abanyarwanda kubashimisha

Amashusho yagaragaje uyu muhanzi ateguza abakunzi be ko yarakumbuye inshuti ze zo mu Rwanda. Ariya mashusho yafatiwe muri Hoteli Serena i Rubavu aho yaraye.

Muri aya mashusho, Koffi Olomide mu munota n’amasegonda 14, avugu yishimiye kuguraku mu gihugu cy’u Rwanda aho afite inshuti nyinshi ndetse agashimira ubuyobozi.

Avuga ati “Nishimiye kugaruka mu gihugu cyiza cy’u Rwanda. Ndabizi ko muri inshuti zanjye kuva cyera mukaba munakunda umuziki wange kuva hambere. Murakoze!”

Grand Mopao Mokonzi biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021, agera i Kigali mbere y’uko atarama ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza, 2021.

Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu Cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko Koffi aza gutaramira mu Rwanda.

- Advertisement -

Bamushinja ibikorwa byo guhohotera abagore bagendeye ku birego byatanzwe n’ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.

Uko aba bitwa aba-Feminists bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda.

Bo bavuga ko mu bihano yahanishijwe hatarimo kumubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW