Kujya mu kabari cyangwa resitora i Kigali no mu mijyi 6 ugomba kuba ukingiye Covid-19

Nyuma y’uko imibare y’abandura Covi-19 ikomeje kwiyongera Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo gukumira ubwiyongere bw’iki cyorezo, hashyirwaho ingamba zizatangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki 20 Ukuboza, 2021 zirimo kuba umuntu ujya mu kabari cyangwa resitora i Kigali no mu Mijyi iyunganira kuba yarakingiwe Covid-19.

Igikorwa cyo gukingira Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, cyatangiye mu gitondo. (Archives)

Abantu bose binjira mu tubari, resitora, abitabira imihango yose ibera mu nsengero mu Mujyi wa Kigali n’imijyi yunganira uwa Kigali (Muhanga, Nyagatare, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze) bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Indi ngamba ni uko isaha abantu bagomba kuba bageze mu rugo yakuwe kuri saa sita z’ijoro (00h00) ishyirwa saa yine. y’ijoro (22h00) ndetse ubwo ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukora bizajya bifunga saa tatu y’ijoro.

Iri tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rije rikurikiye ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku wa 14 Ukuboza, 2021.

Ingamba zizatangira gukurikizwa ku wa 20 Ukuboza, 2021, Abagenzi bose binjira mu gihugu bagomba kujya mu kato k’iminsi itatu kandi bagapimwa Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR Test.

Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro byari byahagaritswe, n’Inama y’Abaminisitiri yari yasabye ko Konseri zajya zemererwa na RDB.

Abakozi ba Leta bagomba gukorera mu rugo, hagakora abatanga serivise z’ingenzi ariko na bo batarenze 30%, ibi bijyana n’ibikorwa by’abikorera bitazajya birenza 50%.

Nk’uko byagaragajwe muri iri tangazo, Minisiteri y’Ubuzima izajya ifunga by’agateganyo inyubako za Leta cyangwa iz’abikorera mu gihe habonetsemo umubare munini w’abanduye Covid-19.

Ku rundi ruhande, imihango yose y’ubukwe n’andi makoraniro ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’ahantu bibera, gusa umubare w’ababyitabira ntugomba kurenza abantu 75, ibibera mu ngo umubare w’abitabira ntugomba kurenga abantu 20.

- Advertisement -

Abategura ibi birori basabwe kubikorera hanze aho bishoboka kandi ababyitabira bakaba bipimishije Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza gukorwa ariko zitabirwa na 50% by’ubushobozi bwaho zibera, ibi bijyana nuko uwitabira wese agomba kuba yarikingije byuzuye.

Ni mu gihe kandi siporo y’umuntu ku giti cye yemewe ariko ikorewe hanze, naho ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri bizakomeza gufungurwa mu byiciro, gusa abazitabira bagomba kuba barikingije Covi1d-19 mu buryo bwizuye kandi bakipimisha Covid-19.

Mu zindi ngamba zashyizweho ni uko abitabira ikiriyo batagomba kurenga abantu 20, naho gushyingura bigakorwa n’abantu batarenze 50 kandi bakaba bipimishije Covid-19 mu masaha 24.

Abanayarwanda bongeye kwibutswa ko bagomba kwikingiza byuzuye kandi bakipimisha kenshi, ibi bigomba kujyana no gukora mu rugo kubo bishoboka kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agakomeza kubahirizwa.

 

Soma itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW