Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bagiye guhagurukira amakosa arimo uburangare bw’inzego z’ibanze bagakaza ingamba zo kugenzurana hagati y’Uturere, aho gutegereza ko intege nke zizatahurwa n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, ubwo yitabiraga umuhango wo kumurika ibyavuze mu isesengura rya Transparency Internation Rwanda kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.
Muri iri sesengura ryakozwe kuri iyi raporo ryagaragaje ko hari ikibazo mu bihombo leta yagize byiyongereye kubera ba rwiyemezamirimo bata imishinga itandukanye itarangiye, imishinga itegurwa kandi idakenewe, uburangare n’imicungire mibi y’abayobozi bamwe na bamwe. Gusa amafaranga yajyaga aburirwa irengero andi agacungwa nabi, aha ho byaragabanutse.
Mu bindi byagaragajwe n’iri sesengura ryakozwe nuko hakiri intege nke mu micungire y’umutungo, imishinga no gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, agira icyo avuga kuri iri sesengura ryakozwe na Transparency International Rwanda, yavuze ko ibireba uturere nko gutanga amasoko hatubahirijwe amategeko no kutishyurira igihe abaturage amafaranga bagenewe kandi yageze ku Karere bagiye kwicara bagakosora.
Ati “Tugiye kureba ibyo batubwiye, duhamagare abayobozi b’inzego z’ibanze ibikosorwa bigatangira gukosorwa kandi tugahera ku makosa dufata ingamba zo gukosora aho kugirango dutegereze kuza kwisobanura impamvu ibintu byapfuye. Ubona ko harimo uburangare no kutita ku bintu, abayobozi b’inzego zibanze bamwe ntibakurikire imibare kandi biri mu mitungo, ntiwasobanura ko umushinga wateguriwe i Kigali kandi ugenewe abaturage bawe ukavuga ko utazi uko wateguwe ushinzwe abo baturage.”
Minisitiri Gatabazi, ahamya ko bagiye gukubita umwotso ku makosa akorwa bahagurukira gufasha Uturere kurushaho kugenzura imikoreshereze y’imari Uturere tugenzurana hagati yatwo.
Yagize ati “Tugiye guhaguruka twicarane n’abayobozi bashya batowe, dusuzume amakosa yagaragaye maze amakosa yakozwe atazongera. Hari uburyo bwo kugenzurana twashyizeho, aho abacunga imari n’abagenzuzi b’uturere n’intara bashobora kugenzurana hagati yabo maze ntibitegereze Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Tugiye gusaba za Njyanama kujya basaba umugenzuzi w’imari mu Karere raporo ku micungire y’imari ku buryo amakosa akumirwa hakiri kare.”
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko kuba amakosa ahora agaruka buri gihe biva ku burangare n’abahabwa inshingano batumva ko bagomba kubisohoza neza, hatirengagijwe ruswa zibirimo n’ubabaza inshingano.
- Advertisement -
Ati “Hari abakozi bamwe bahabwa inshingano ntibumve ko bagomba kuzisoza neza, kenshi biva ku burangare, ruswa, imicungire mibi isanzwe ndetse bimwe ugasanga habura ubunyangamugayo. Ikibazo gikomeye ni “Accountability” idahari, nta muntu uhari wo kubabaza buri gihe ibyo bashinzwe, n’uwakabibabajije usanga hari aho nawe atabyitayeho.”
Ku kibazo cy’ibibazo cy’imishinga ishyirwaho idakenewe, Ingabire Marie Immaculée, asanga hakwiye gukorana inzego zose kuko nka MINECOFIN itagakwiye guha amafaranga umushinga utizwe neza, ibi bigatuma amafaranga ya Leta anyanyagizwa uko babishaka ndetse bamwe ntibanabibazwe. Aha yatanze urugero rwa hoteli yubatswe ku Nkombo abantu barebera nyamara nta mpamvu izatuma abantu bajyayo ngo bayiraremo.
Muri ubu busesenguzi bwa Transparency International Rwanda kuri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2019-2020, muri rusange amakosa ashingiye ku kutubahiriza amategeko ari ku kigereranyo cya 37% mu gihe ashingiye ku micungire mibi y’umutungo wa leta ari kuri 53%.
Isesengura kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ryatangiye mu 2012, rikaba ngaruka mwaka. Aho rigamije kureba uko inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zishyirwa mu bikorwa n’Uturere.
Muri ubu busesenguzi, byibura Uturere tubiri muri 30 ni two twubahirije izo nama ku kigero cya 70%, naho utundi twose turi hasi cyane ku buryo bugaragara.
Imishinga yo kubaka no gusana imihanda iri mu yagaragaje intege nke nyamara yaratwaye agera kuri miliyari 103Frw, gusa kubaka inzu z’abatishoboye, amashuri, amavuriro n’ibitaro naho harimo intege nke.
Miliyari 95,47 z’amafaranga y’u Rwanda, ni cyo giteranyo cy’agaciro k’imishinga yatawe na ba rwiyemezamirimo ndetse n’iyadindiye naho miliyoni 203,84Frw zifitanye isano n’intege nke mu micungire y’amasoko ya leta.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW