Minisitiri w’Umutekano yakomoje ku manota meza Polisi y’u Rwanda ifite mu ruhando mpuzamahanga

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana kuri uyu Gatanu tariki ya 17 Ukuboza yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana afungura inama nkuru ya Polisi

Ibi yabivuze uyu munsi taliki ya 17 Ukuboza 2021, ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ubwo yari muri iyi nama, Minisitiri Gasana yavuze ko iyi nama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo kuganira no gutanga umurongo ku ngingo z’ingenzi zirebana n’umutekano w’Igihugu.

Yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpahwe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya wo kuganira ku bintu by’ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo.”

Yakomeje avuga ko akazi Polisi ikora gasaba imbaraga, umuhate n’ubushobozi. Yavuze ko Polisi igira uruhare mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko bishimishije kandi ari byo byari biyitezweho mu gufasha abaturage.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.

Yagize ati “Imiryango mpuzamahanga ishyira u Rwanda mu myanya myiza ku Isi mu bihugu bifite umutekano. Byose ni ku bikorwa byiza mugenda mugeraho kandi bishimisha abaturarwanda.”

Yakomeje ashima uruhare rwa Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, yabasabye gukomeza imbaraga n’uwo muhate.

Minisitiri Gasana yasezeranije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo arizo zose.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko hashyizweho ingamba mu gukomeza kubumbatira umutekano, anavuga ko inama nkuru ya Polisi ari umwanya wo gusuzuma no gusesengura ibintu bitandukanye bigamije kwimakaza umutekano cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

Yagize ati “Polisi ntizigera itezuka ku kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu ndetse n’andi mabwiriza aba yashyizweho. Mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, twakoranye kandi tiracyakorana n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kandi ibyo bikorwa bizakomeza ntibizigera bihagarara.”

IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku gufasha Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi n’ibikorwa remezo. Yavuze ko Polisi izakora ibishoboka byose mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ibyaha.

Iyi nama nkuru ya Polisi yitabiriwe abapolisi n’abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu Turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW