Mu marira menshi rutahizamu Sergio Kun Agüero yasezeye Ruhago

Mu muhango wari witabiriwe n’abakinnyi ba FC Barcelona, umuyobozi wa FC Barcelona, uwa Atletico Madrid n’umutoza Pep Guardiola wamutoje muri Manchester City, Kun Aguero yahisemo gusezera umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima.

Rutahizamu wa Argentine na Fc Barcelone, Sergio Kun Aguero yasezeye ruhago kubera indwara y’umutima

Mu kiniga cyinshi Aguero yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko nafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w’amaguru burundu. Ni icyemezo maze iminsi 10 mfashe n’ubwo kubyakira bingoye”.

Abajijwe icyo atazibagirwa mu gihe yari amaze muri Barcelona, Kun Aguero yatangaje ko yashimishijwe n’abafana iyi kipe ifite

Ati “Natunguwe n’abafana b’iyi kipe uko banyakiriye byari agatangaza, ibihe byiza nabanyemo n’abakinnyi, abakinnyi bakiri bato nabyo sinabyibagirwa, gusa byose birarangiye.”

Abajijwe uko yiyumvise ubwo bamubwiraga ko atazongera gukina, yavuze ko byari ibintu bikomeye.

Ati “Ntakubeshye mu byumweru bibiri byari bikomeye ndibuka ubwo nakoraga ikizamini cya mbere, bambwiye ko bigoye kuba nakomeza gukina ndetse ko nkwiye kuba nahagarika umupira w’amaguru, ariko njye sinabyumvaga gusa ubu ndimo ndagenda mbyakira.”

Aguero w’imyaka 33 ubu ahanganye n’ibibazo by’imvune ndetse n’indwara y’umutima byose byamwibasiye kuva yagera muri Espagne, aho yari amaze gukinira Barcelona imikino itanu gusa.

Umukino we wa nyuma muri FC Barcelona, Aguero yawukinnye tariki ya 30 Ukwakira 2021, ndetse aza kuva mu kibuga ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima mu mukino hagati.

Uyu rutahizamu ufite amateka akomeye muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ by’umwihariko muri Manchester City, asezeye umupira w’amaguru amaze gutsinda ibitego 427 mu mikino 786 yakinnye.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW