Muchoma wujuje umuhanda aho atuye yasohoye indirimbo “amarangamutima” -VIDEO

Umuhanzi Muchoma Mucomani yagaragaje igikorwa yakoze cyo gutunganya umuhanda waho atuye nyuma yaho wari warangiritse, yibukije buri munyarwanda ko ari imbaraga z’igihugu by’umwihariko urubyiruko ko rukwiriye gufata iya mbere mu kubaka no gushyigikira ibikorwa bya leta.

Muchoma Mucomani avuga ko umunyagihugu mwiza ari ukora ibikorwa bizamura aho atuye

Uyu muhanzi uri mubakunzwe binyuze mu ndirimbo zigisha urubyiruko, iz’urukundo nizikubiyemo ubutumwa bwo kwitinyuka avuga ko kuba umunyagihugu mwiza ari ukugikorera udategereje leta mu gihe ubishoboye.

Iki gikorwa cyo gusana umuhanda wari warangiritse Muchoma yagifatanyije n’abaturanyi be.

Mbere y’uko atangira gutunganya uyu muhanda, yari yashyize hanze amashusho agaragaza uko wangiritse yongeraho amagambo agira ati “Nicyo kuba umunyarwanda nyakuri bivuga, ngiye gushaka ukuntu nakora uyu muhanda mu dufaranga ducye mfite nshakemo umucanga n’amabuye mbwire n’abaturanyi bamfashe nibibananira mbyikorere, nta mpamvu yo gutegereza leta natwe twabikora nitwe hazaza h’igihugu.”

Yongeyeho ati “Abayobozi bacu ni beza, bafite ibyo bakora hari aho bari gukora umuhanda ariko mu gihe bataragera hano ntago byatunanira kubikora natwe tukagenda.”

Nyuma yo gutunganya uyu muhanda yashyize hanze amashusho ashimira abamufashije bose yongera kwibutsa ko abantu bakwiriye kwishakamo ibisubizo aho biri ngombwa leta ikaza ibunganira.

Ati “Aka ni akazi keza tuba turi gukora nk’abana b’u Rwanda, urabona ko habaye heza, ibi ndabyikorera uriya arabyikorera abantu bose batambuke hano byoroshye.”

Abaturanyi ba Muchoma mu Karere ka Rubavu bashimye iki gikorwa, abaganiriye n’UMUSEKE bavuze ko uyu muhanzi ari icyitegererezo mu gace atuyemo ndetse n’abandi bakwiriye kumufatiraho icyitegererezo bagakora ibikorwa bizamura aho batuye.

Muchoma Mucomani yasohoye indirimbo yitwa “Amarangamutima” igaruka ku rukundo rwuzuye uburyarya.

- Advertisement -

Muri iyi ndirimbo igaragaramo abakundana babiri umwe yitangira undi bikarangira amuhemukiye, Muchoma avuga ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abakundana ko baba bakwiriye kugirana igihango nyacyo nta buryarya.

Amarangamutima mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Captain P, Fazzo Big Producer mu gihe amashusho yatunganyijwe na AB Godwin.

Indirimbo nshya ya Muchoma Mucomani yise “Amarangamutima”

Amashusho agaragaza umuhanda watunganyijwe n’umuhanzi Muchoma Mucomani

NDEKEZI JOHNSON & NDEKEZI BENITA

UMUSEKE.RW