Muhanga: Polisi yafashe abagabo bakekwaho guca impombo z’amazi no kwangiza ibidukikije

Polisi y’uRwanda mu Mujyi wa Muhanga yataye muri yombi Nyirishema Emile na Niyitegeka Athanase  bashinjwa  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakarwanya abaje kuhabakura.

Mu musozi wa Mushubati bacukuraga ntabwo bigeze basubiranya ubutaka.

Hashize imyaka irenga 7 ku musozi wa Mushubati mu rugabano ruhuza Umurenge wa Nyamabuye, Nyarusange na Muhanga, havugwa hakanagaragara abagabo  n’abasore bacukura amabuye y’agaciro, inzego zashaka kubakoma imbere, zibatera amabuye.

Abaturage babizi bavuga ko aba bagabo 2 batawe muri yombi aribo bari bakuriye iryo tsinda ryiyise ibihazi , bagaca impombo z’amazi aturuka kuri uwo musozi agana mu Mujyi wa Muhanga.

Ngirumpatse Pascal avuga ko aba bagabo 2 n’iryo tsinda bagendanaga imihoro ku buryo ubitanze wese ashaka kubabuza bamutemaga.

Yagize ati:”Bangije ibintu byinshi turashimira inzego z’Umutekano zabafashe turifuza ko bahanwa bakanishyura ibyo bangije”

Amakuru Umuseke ufite avuga ko  mbere yuko aba bagabo bafatwa, inzego zitandukanye  zabanje gukorana inama n’abaturage bagaragaza urutonde rw’abihishe inyuma y’iki kibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’urugomo, buca batawe muri yombi.

Cyakora hari abavuga ko mu myaka yashize, abo bacukuzi bari bafite ababakingira ikibaba, baza kubafata ba shebuja  bakababurira bagahunga.

Abari muri iyi nama, bavuga ko mu bindi  byayivugiwemo harimo ikibazo  cy’abana bataye ishuri bajya muri ubu  bucukuzi butemewe gukorera amafaranga.

Nyirishema Emile na Niyitegeka Athanase bakekwaho ibi byaha, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Nyamabuye.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga.