Musanze: Abantu 7 bakwekwaho urupfu rw’umukecuru Nyirabikari batawe muri yombi

webmaster webmaster

Abantu barindwi barimo umuhungu w’umukecuru w’imyaka 87 Nyirabikari Therese bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru nyuma yo gukubitwa akanatwikishwa ibisa n’aside mu maso ariko akaza kwitaba Imana.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Mu ijoro ro ku wa 19 Ukuboza 2021, nibwo abantu batamenyekanye binjiye mu rugo rwa nyakwigendera Nyirabikari Therese maze baramukubita ndetse banamutwicisha ibintu bitamenyekanye bikekwa ko ari aside ariko aza gupfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.

 Ibi byabereye mu kagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Ubwo aba bagizi nabi binjiraga mu rugo rw’uyu mukecuru bakamukubita abaturanyi be baje gutabaza inzego z’umutekano maze Polisi irahagera imujyana kwa muganga ariko biza kuba iby’ubusa kuko yaje gushiramo umwuka.

Nyuma y’iri sanganya, abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe barimo n’umuhungu we babanaga mu nzu batawe muri yombi kugirango hakorwe iperereza hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rwe.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, mu kiganiro yahaye RBA, yavuze ko abantu barindwi bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Polisi yakomeje gukurikirana iby’iki kibazo, kugirango harebwe ababigizemo uruhare hashingiwe ku bimenyetso by’ibanze. Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu 7 bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu harimo n’umuhungu we babanaga mu nzu, aba bose bashyikirijwe Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Cyuve.”

CIP Alex Ndayisenga, avuga ko mu makuru y’ibanze bamaze kubona yaba yarateye gutuma uyu mukecuru akubitwa, akanatwika kugeza bimuviriyemo urupfu, birakekwako intandaro ari amakimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye n’umuhungu we.

Abonera gusaba abaturage kwirinda ibyaha ndetse n’amakimbirane aho bigaragaye amakuru agatangwa ku gihe hagakumirwa ko byavamo n’urupfu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW