Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bahawe inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu, basaba ko iy’ubutaha yava kuri Miliyoni imwe nibura ikagera kuri miliyoni 5Frw.
Ibi bamwe muri aba baturage babivuze bashingiye ku nyungu iri hasi ugereranyije n’izindi nguzanyo basabaga mu mabanki y’Ubucuruzi.
Aba baturage bafite ubucuruzi bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19, Leta yaborohereje kubona inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu cyashyiriweho abacuruzi muri ibi bihe by’icyorezo.
Bavuze ko usibye inyungu ya 8% iri hasi, n’igihe cyo kuyishyura bahabwa ari kinini.
Past Sebazungu Modeste ufite ubucuruzi bw’ibikomoka ku mpu, avuga ko miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yafashe agiye kuyirangiza kuyishyura itamuruhije, gusa akavuga ko imishinga afite mu Murenge wa Ngororero n’uwa Kabaya, isaba igishoro cya miliyoni 5Frw nibura kugira ngo agire ayo yishyura, ayo azishyura imisoro n’ayo ateganya kunguka.
Yagize ati: ”Ibikomoka ku mpu birahenda, bisaba ko ngomba kuba mfite igishoro kinini, kuko miliyoni imwe duhabwa idahagije nubwo yishyurwa ku nyungu nkeya.”
Sebazungu yavuze ko inguzanyo yahawe yaje isanga nta mafaranga yandi afite, kuko gahunda ya Guma mu rugo yatumye akoresha ayo yari afite, ubu akaba atangiye kuzamuka.
Ndizihiwe Providence wambika abageni, avuga ko bahawe inguzanyo ya miliyoni 4Frw cyangwa miliyoni 5Frw aribwo bakora neza bakunguka menshi kuruta ayo basagura bahawe inguzanyo ya miliyoni imwe gusa.
Ati: ”Nkurikije akamaro n’aho iyi nguzanyo ituvanye nakwifuza ko bayongera ikava kuri ayo mafaranga tugahabwa miliyoni 5Frw.”
- Advertisement -
Twagirimana Pascal ukora amaradiyo, televiziyo n’ibyuma bya muzika, yabwiye UMUSEKE ko muri ako gace ari we muntu ufite isoko rinini ryo gukora ibyo bikoresho.
Cyakora akavuga ko abakiliya afite ari benshi, ariko igishoro kikaba kiri hasi.
Yagize ati ”Leta yadushyiriyeho iki kigega yakoze neza, ituzamuriye inguzanyo byaba akarusho.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick yavuze ko kubera inyungu nkeya bishyura, abasaba iyo nguzanyo ari benshi, gusa bamwe bakaba barakoze imishinga itujuje ibisabwa batari bahabwa inguzanyo.
Uwihoreye yijeje abayihawe ko nibishyura neza aribyo bizatuma babasha kubona indi iri hejuru.
Yagize ati: ”Hari imishinga 67 iri hafi kubona inguzanyo ya BDF na za SACCOS zirimo kuyigenzura ngo harebwe iyujuje ibisabwa.”
Abacuruzi 210 bo mu Mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero nibo bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 195Frw harimo n’abafite ubumuga 8 bakora ubucuruzi.
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Ngororero.