Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe barataka ibihombo bakomeje guterwa no kubura aho baganisha umusaruro bejeje kugeza aho ikiro kimwe ubu bari kukigurisha ku Frw 100 n’umuguzi ari uw’ibura.
Aba bahinzi bamwe bahisemo kurekera umusaruro wabo mu mirima aho urimo kwangirikira, ni mu gihe bamwe bakuye ibirayi ariko bakaba barabihunitse mu ngo kubera ko babuze aho babigurisha.
Bavuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzara yababonerana ndetse ihinga ritaha rikababera ingorabahizi.
Ku wa 12 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho ibiciro bishya by’ibirayi, aho ikiro kimwe cy’ibirayi bya Kinigi ari amafaranga y’u Rwanda 225 maze umuguzi ku isoko ntarenze 300Frw.
Ibirayi bya Kuruseke byo umuhinzi ahabwa 180Frw ku kiro, ibya Kirungo byo bikaba 185 Frw, Peco umuhinzi agahabwa 155Frw ku kiro, Rwashaki yo igiciro ku muhinzi ni 165Frw.
Ni mu gihe Nyirakarayi igiciro ku muhinzi kitajya munsi y’amafaranga 165 Frw.
Gusa ibi biciro byo siko bimeze ku bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na RBA, kuko bo ibiciro byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda byakurikizwa kuko kuba bari kugurisha ikiro ku mafaranga ijana yonyine bazisanga mu bihombo batazikuramo.
Uyu asaba ko bashakirwa isoko ry’umusaruro w’ibirayi bejeje ati “Ikibazo cy’isoko nawe urakibonera, ibirayi dore turi kubigurisha ku giceri cy’ijana (Frw 100), imvaruganda turikuyigura kuri 713Frw ku kiro kandi hariho nkunganire ya Leta, kubitangira igiceri cy’ijana urareba ugasanga ni ikibazo gikomeye. Ibaze ariko kweza toni bakaguha ibihumbi 150Frw, kuramo ayo guhemba abakozi, wishyure na banki, ubwo urasigarana iki?”
Undi usobanura uko ikibazo gihagaze avuga ko n’ibyo bashoye bahinga batazabigaruza.
- Advertisement -
Agira ati “Kuba umuhanda udakoze utuma igiciro cy’ubwikorezi kiyongera, umusaruro na wo warabonetse uhagije ibyo byose bihita biteza ikibazo cy’uko abaturage batunguka cyangwa ngo bazagaruze ayo bashoye. Leta nidushakire amasoko ndetse umusaruro ukaba wanajyanwa hanze y’u Rwanda kuko nibyo byatuma dukomeza guhinga maze tukihaza mu biribwa.”
Aba baturage kandi basaba ko igiciro cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku kiro cy’ibirayi cyakubahirizwa kuko gutanga umusaruro ku giceri cy’ijana ku kiro ari ikibazo kizatuma ubutaha badasubira mu mirima guhinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko mu rwego rwo gushakira isoko uy’umusaruro w’ibirayi bari gukorana n’ibigo by’amashuri ku buryo byajya bigaburirwa abana ku mashuri, gusa ngo bari kureba uburyo uyu musaruro warushaho kubungwabungwa ukaba wahunikwa.
Ati “Turateganya gukorana n’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana ku bigo, kugirango amashuri abe yagura umusaruro munini w’ibirayi icyo nicyo kihutirwa. Mu gushaka ibisubizo birambye hari abafatanyabikorwa twamaze kuganira bashobora kuhashyira uruganda nyongeragaciro ku musaruro w’ibirayi, ariko ni igisubizo kirambye gishobora gufata igihe cyo kugishyira mu bikora, ibyo turi kubikora kuko muri kariya gace karimo umusaruro munini w’ibirayi kandi mwiza.”
Niyomwungeri Hildebrand, akomeza avuga ko bari gufasha abahinzi b’ibirayi kwibumbira muri koperative ku buryo umusaruro wajya uhurizwa hamwe ku buryo umuguzi yajya aza aje kugura umusaruro munini kandi mwiza.
Mu karere ka Nyamagabe ibirayi bihingwa ku buso burenga ibihumbi 18, ni mu gihe buri mwaka hezwa umusaruro w’ibirayi unagan na tonni zirenga ibihumbi 464.
NKURUNZIZA Jean Baptiste