Nyamagabe: Manager wa SACCO ya Buruhukiro yarashwe n’umusekirite amusanze iwe

Umucungamutungo ku Murenge wa SACCO Buruhukiro mu ijoro ryakeye (ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza, 2021) yarashwe n’umukozi ucunga umutekano kuri iyo SACCO, “wamugenze runono amurasira iwe.”

Dusingizimana Moise, ni Manager w’Umurenge SACCO Buruhukiro warashwe mu nda (Phote The UPDATE)

Byabaye mu masaha ya saa satu z’ijoro (ku wa Gatatu), ubwo Umusekirite witwa Ntakirutimana Bosco w’imyaka 48 y’amavuko urinda ku Umurenge SACCO Buruhukiro yakurikiye Manager w’iyi SACCO witwa Dusingizimana Moise w’imyaka 36 amurasa mu nda.

Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye Umuseke ko biriya byabaye.

Ati “Aka kanya ntitwamenya icyo yamurasiye biracyari mu iperereza gusa uriya ucunga umutekano wa SACCO, yarashe Manager, ajyanwa kwa muganga kandi ibimenyetso by’Abaganga birerekana ko atakomeretse cyane. Yamurashe mu nda hasi ahagana ku rukenyerero.”

Manager yarasiwe mu Mudugudu wa Nkamba, Akagali ka Rambya mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe,  umwe mu batanze amakuru ayabwira urubuga The UPDATE akaba ari umukozi wa Manager witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ari na we watabaje yavuze ko Boss we yatashye ageze mu nzu, Umusekirite amwinjira inyuma, ahita amurasira ari muri Corridor. Ngo yamurashe isasu rimwe mu nda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko uriya musekirite yafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Musebeya.

Ati “Yamugenze runono amurasira iwe ariko yahise afatwa.”

Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye uriya musekirite arasa Manager wa SACCO. Cyakora abaturage bavuga ko ngo yamuhoye ko yamugambaniye akamwimura mu kazi ko gucunga iriya SACCO, bakamujyana gukorera mu mujyi wa Nyamagabe.

Dr Murangira avuga ko uriya musekirite yari yagambiriye kwica ngo kuba atishe uwo yarashe si kubwe. Ati “Akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica, icyaha kimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka 25.”

- Advertisement -

Manager akimara kuraswa Polisi Yahise Ihagera, ahita ajyanwa ku Ikigo Nderabuzima cya Buruhukiro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW