Nyanza: Imibiri bikekwa ko ari abishwe muri Jenoside yabonetse mu musarane

Mu Mudugudu wa Taba, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza habonetse imibiri y’abantu bikekwa ko ari “Abatutsi” bishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994.

Imwe mu mibiri yabonetse mu musarane

Muri uyu Mudugudu mu rugo rwo Kwa Comptable (mu myaka yashize yakoraga akazi ko gucunga umutungo) haguzwe n’undi muntu ubwo bariho bavidura umusarani ku wa 16 Ukuboza, 2021 babonyemo imibiri y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Boniface Harerimana wakoraga aka kazi yabwiye UMUSEKE uko byagenze kugira ngo abone iyo mibiri.

Ati “Njye ntabwo ntuye inaha naje gukora akazi ko kuvidura umusarani, manutse mbona imyenda mpita mbona umubiri umwe nywereka uwo twariho dukorana, nkomeje mbona indi mibiri.”

Ku wa Gatanu taliki ya 17 Ukuboza 2021 ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gukomeza gushaka imibiri, bagitangira ubuyobozi bwasabye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ako gace ngo biherere bibukiranye, bavuge abantu bajugunywe muri uwo musarani.

Abo bantu bibukiranyije Abatutsi 12 bajugunywe aho bavuga n’amazina yabo.

Umwe muri bo witwa Ndatimana Joseh yabwiye UMUSEKE ko aho kwa Comptable hari ibyobo bitatu, yongeyeho ko abajugunywemo bari benshi kuko hari hazwi ko hari ibyobo bityo abamaze kwicwa muri ako gace bakajugunywamo.

Ati “Hari bariyeri nk’eshatu Abatutsi bicirwaga kuri izo bariyeri niho bazaga kujugunywa. Njye igitero narindimo twahiciye abantu 12 tubajugunya muri uriya musarani bitewe n’amazi yarimo ntibakwirwamo, tubajugunya mu wundi kuko hari ibyobo bitatu.”

Ndatimana yavuze ko impamvu batatanze amakuru cyera hakaba hashize imyaka  27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ngo ni uko bari bafunzwe. Aho bafunguriwe ngo baraje bababwira ko imibiri yose bayikuyemo ntibari bazi ko hari iyo batagezeho.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko igikorwa cyo gushakamo iyo mibiri kizakomeza nyuma yaho bamenyeye amakuru.

Ati “Igikorwa kirakomeje niba habonetse imibiri itatu ine gutyo bigaragara ko imibiri ishobora kuba ari myinshi cyane ko kariya gace kiciwemo Abatutsi benshi, turakomeza dushakishe tureba ko nta yindi mibiri ihari.”

Kananura Musare Vincent de Paul uyobora umuryango IBUKA mu Murenge wa Busasamana yasabye abantu bose bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe ikajugunywa kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati “Abantu bakinangiye turabasaba kudufasha bakaduha amakuru, imibiri itarashyingurwa ibashe kuboneka tuyishyingure mu cyubahiro.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare  w’Abatutsi bishwe bakajugunwa muri ibyo byobo bitatu biri ahazwi nko kwa Comptable (bamwe bo muri uwo muryango barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994), gusa ariko ibyobo bibiri byo abari bajugunywemo babakuyemo bashyingurwa mu cyubahiro hari hasigaye uwo musarani waviduwe.

Ahazwi nko kwa Comptable ngo hari ibyo bitatu, iki cyari kitaravidurwa
Abaturage biyemeje gukomeza gushakisha indi mibiri ngo izashyingurwa mu cyubahiro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA