Nyanza: Umugabo w’imyaka 23  yapfuye bikekwa ko yiyahuye

webmaster webmaster

Mu mudugudu wa Rwesero, mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haruvugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 23 bikekwa ko yiyahuje umuti usanzwe ushyirwa mu myaka wica udusimba uzwi nka “rocket”.

Ahari ibiraro birimo ingurube zitabwagaho na nyakwigendera

Ubusanzwe Emmanuel Tuyishime yakoraga akazi ko kwita ku matungo y’ingurube, Valens Nzeyimana wamukoreshaga yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye bayabwiwe na mugenzi wa nyakwigendera bakoranaga.

Ati “Nijoro nka saa cyenda nahurujwe n’umukozi wabanaga na nyakwigendera yari kumwe n’abandi baturage babiri bambwira ko arembye kuko hakekwaga ko yanyoye umuti ushyirwa ku myaka wica udusimba witwa”rocket”.”

Nzeyimana Valens yakomeje avuga ko babibwiwe n’uko mu icupa iyo “rocket” yari irimo itari ikirimo cyakora bihutiye kumuha amata (nk’ubutabazi bw’ibanze) ariko birangira arapfa.

UMUSEKE wabajije Valens  icyo bacyeka cyaba cyateye nyakwigendera kwiyahura maze asubiza ko yari yanyoye n’inzoga.

Ati “Ikigaragara yari yanyoye inzoga nyinshi ariko ibyo ntibyari gutuma yiyahura, ahubwo ndakeka amakimbirane yari afitanye n’umugore we kuko nanamuhaye uruhushya ndanamuhemba ngo ajye gusangira Noheli n’umuryango we ntiyajyayo ariko nta kindi kibazo wabonaga afite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko aya makuru bayamenya inzego bireba zikaba ziri gukora iperereza.

Si ubwa mbere muri uyu Mudugudu humvikanye urupfu nk’uru rutunguranye, uruheruka ni urwo mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni urw’umusore waguye muri ruhurura umurambo we bawusangamo, byavuzwe ko yaguyemo kubera ko yari yanyoye arasinda na we yakoraga akazi nkako Emmanuel yakoraga bakaba barakoraga ahantu hamwe.

Nyakwigendera Emmanuel asize abagore babiri n’abana gusa amakuru avuga ko umwe batandukanye, yavukaga mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA