Perezida Paul Kagame asanga abanyafurika bakeneye kujya inama imwe no guhozaho mu gushaka impunduka kugira ngo bubake Afurika ifite ahazaza heza kuko ari ikintu u Rwanda rwigishijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukuboza 2021, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ku nshuro ya gatatu ibiganiro bya “Kusi Idea Festival.”
Kusi Idea Festival ni ibiganiro bihuza inararibonye mu ngeri zitandukanye n’Abakuru b’ibihugu hagamije kwiga ku hazaza heza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere, ibi biganiro byatangijwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru n’Itumanaho “Nation Media Group” cyo muri Kenya mu mwaka wa 2019.
Ubwo ibi biganiro byabaga ku nshuro ya gatatu, mu byo yasangije abari muri ibi biganiro, Perezida Paul Kagame yagarageje ko icyorezo cya Covid-19 kigishije u Rwanda ko impinduka zisaba guhozaho kandi bigasaba gutekereza kure mu kubaka ejo hazaza, maze asaba ko Abanyafurika gutekereza kimwe mu kubaka uyu mugabane.
Ati “Hari intambwe yatewe mu kuzahura Afurika ariko turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda. Dukomeje kubaka Afurika dushaka, dukeneye kugira imitekerereze imwe. Kusi Ideas Festival ivuga udushya, ikoranabuhanga ryadushyiriyeho uburyo bushya bwo gusangira ibitekerezo kandi ni cyo isoko rusange ry’Afurika rigambiriye. Dukeneye kubona akamaro ko gushora imari mu ikoranabuhanga cyane cyane mu bakiri bato.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ikeneye guteza imbere ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ibura ry’ibiryo kuri uyu mugabane, anongeraho ko kubungabunga ikirere bikwiye kwitabwaho mbere ya byose.
Yanasabye ko urwego rw’abikorera rukwiye kurindwa kubera uko rwakomwe mu nkokora hahangwa udushya two kurufasha.
Perezida Kagame, ubwo yasozaga ijambo rye yagarutse ku gushyira hamwe kwa Afurika, maze asaba ko ubufatanye bwagaragajwe muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 bwakomeza na nyuma yacyo.
Agira ati “Urwego rw’ubufatanye muri Afurika kuva iki cyorezo cyatangira bwaduteye imbaraga, na nyuma yacyo dukeneye gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika.”
- Advertisement -
Kusi Ideas Feastival ni ibiganiro bigamije ku kuganira ku hazaza heza ha Afurika n’icyakorwa ngo habe heza mu myaka 60 iri imbere, byatangijwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Umunyakenya Aga Khan kitwa “Nation Media Group”.
Mu Ukuboza 2019 ibi biganiro byabereye i Kigali, aho byari byitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika ndetse n’impuguke zinyuranye mu ngeri zose.
Muri ibi biganiro byo mu mwaka wa 2019 hagarutswe ku kibazo cy’uko umugabane w’Afurika utumiza ibiribwa hanze yawo bifite agaciro k’amadorari ya Amerika arenga miliyari 60$ buri mwaka, ni mu kiganiro cyagarukaga ku hazaza h’uyu mugabane mu rwego rw’ubuhinzi mu myaka 60 iri imbere.
Ikindi kintu cyanenzwe n’abari muri ibi biganiro ni 65% by’ubutaka bw’uyu mugabane budahingwa nyamara hakiri hamwe uyu mugabane inzara ikinuma, ibi byajyanaga n’ibiryo bijugunywa kandi abashonje batabarika.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW