Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe muri Tanzania aho agiye kwifatanya n’abatuye iki gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Ukuboza 2021, nibwo Perezida Kagame yakiriwe i Dar es Salaam na Minisitiri Ushinzwe Itegeko Nshinga ry’iki gihugu n’andi mategeko, Prof Palamagamba John Kabudi nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda kuri twitter.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agiye muri iki gihugu kwifatanya n’abaturage bacyo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania ibonye ubwigenge.
Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza, 2021.
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bifitanye umubano uhagaze neza kugeza ubu, Perezida Kagame agiye muri Tanzania nyuma y’uko umukuru w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan yari mu Rwanda muri Kanama 2021.
Uru ruzinduko rukaba rwarasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi, harimo ayo mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari. U Rwanda rukenera cyane ibyambu cya Dar es Salaam kifashishwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda.
Kugeza ubu hagati y’u Rwanda na Tanzania hari umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava muri Tanzania ukanyura mu Rwanda ukerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mushinga impande zombi zikaba zaremeranyijwe ko wihutishwa.
U Burundi bwo bwatangaje ko mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Tanzania bwoherejeyo Visi Perezida, Prosper Bazombanza.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW