Perezida Kagame yashimye umuhate, ubudasa n’ubunyamwuga ingabo z’igihugu zagaragaje uyu mwaka

webmaster webmaster

Mu butumwa busoza umwaka Perezida Paul Kagame, yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bo mu nzego z’umutekano, yabashimiye uko babashije kurenga inzitizi zirimo COVID-19 inshingano zabo bakazikora kandi neza.

Umukuru w’Igihugu yabifurije umwaka mushya, ndetse n’imiryango yabo.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma, mu izina ry’Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite nifurije ba Ofisiye n’abandi basirikare mu ngabo z’u Rwanda, n’abo mu zindi nzego z’umutekano n’imiryango yanyu kugira iminsi mikuru y’ibiruhuko bisoza umwaka, no kuzagira umwaka mushya w’uburumbuke.”

Perezida Kagame yavuze ko ashima umuhate n’umurava ingabo z’igihugu n’abashinzwe umutekano bagaragaje mu gusohoza inshingano zitandukanye zo kurinda no kurengera abaturarwanda muri uyu mwaka wa 2021, ibihe byaranzwe n’imbogamizi nyinshi haba mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize ati “Nubwo hari izo nzitizi zirimo n’icyorezo cya COVID-19, mwakomeje kugera ku ntego ndetse no kurenzaho harimo ubushake, ubudasa n’ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimira.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimiye by’umwihariko ingabo z’igihugu n’abandi bashinzwe umutekano bari bikorwa byo gucunga umutekano hanze y’Igihugu haba mu rwego rw’imikoranire y’ibihugu ndetse no mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.

Ati “Kuba kure y’abo mukunda, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka ni uburyo bwihariye bwo kugaragaza umuhate wanyu mu kwitangira amahoro n’ituze ku mugabane wacu n’ahandi. Igihugu cyose kirishimira ibyo mukora.”

Perezida Kagame yavuze ko asaba abashinzwe umutekano guharanira gukomera ku ndangagaciro, no gukomera ku muco uhamye uranga Abanyarwanda ndetse nk’abantu.

- Advertisement -

Yabasabye gusubira mu mihigo bagakomeza gukorana umutimanama mu gukomeza guharanira kugirirwa icyizere haba ku nshuti bakorana no mu Banyarwanda bakorera.

Ingabo z’u Rwanda ziri hirya no hino mu bikorwa byo kugarura amahoro n’ituze, nko muri Central African Republic ndetse no muri Mozambique n’ahandi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW