Polisi yari yatsinzwe 2-0 yavuye inyuma itsinda Gasogi United 3-2

webmaster webmaster

Ni imikino y’umunsi wa 11 ya Shampiyona yakomeje aho kuri Stade ya Kigali ikipe ya Police FC yari yakiriye Gasogi United, umukino wabanje guteza impaka hagati ya Van Damme ukuriye abafana ba Police FC na KNC uyobora Gasogi United buri wese avuga ko itsinda undi.

Van Damme yari yabwiye KNC ko aza kumutsinda, gusa Gasogi United yatangiye neza ariko Police FC ntiyacika intege iva inyuma itsinda 3-2

Umukino wa Gasogi United na Police FC watangiye ku isaha ya Sa 15:00’.

Police niyo yahabwaga amahirwe yo kubona amanota atatu ariko byayigoye cyane kuko byayisabye kuva inyuma y’ibitego 2-0 yari yatsinzwe.

Ku munota wa 42’ Nsengiyumva Mustapha yatsinze igitego nyuma yo gucenga ba myugariro ba Police FC ubwo Gasogi United irayobora 1-0.

Igice cya mbere cyarangiye Gasogi iri imbere n’icyo gitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 48’ Nsengiyumva Mustapha yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya Gasogi biba 2-0 bitangira kuba bibi ku ikipe ya Police FC.

Ku munota wa 56’ Muhadjiri Hakizimana yatsindiye Police FC igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa yari akorewe maze agahabwa coup franc, ayiteye neza umupira wijyana mu izamu biba 2-1.

Ku munota 60’ nyuma y’uko Gasogi United imaze kwishyurwa igitego kimwe abakinnyi batangiye gukina bugarira mu gihe Poloce FC yakomeje kubakoresha amakosa menshi.

Ku munota wa 77’ Nshuti Dominique yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC maze amakipe yose anganya 2-2.

- Advertisement -

Nyuma y’uko aya makipe yose anganyije yatangiye gufungura umukino cyane buri yose yashaka izamu ry’indi. Ku munota wa 84’ Faustin Usengimana yatsinze igitego cya gatatu cya Police FC umukino urangira Police itwaye amanota atatu ku intsinzi ya 3-2.

Undi mukino Kiyuvu SC yanganyije na Bugesera FC 1-1. Igitego cya Kiyovu cyabonetse ku munota wa 68′ gitsinzwe na Ndayishimiye Thierry cyiza kwishyurwa na Junior Didier ku munota wa 74’.

Wari umukino ukomeye kuri buri ruhande
Gasogi United FC
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW