Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru abana bo mu ishuri ry’inshuke rya Path to Success international School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bakanguriwe kwirinda inkongi ndetse berekwa uko imodoka kabuhariwe n’ibindi bikoresho bya Polisi byifashishwa mu kumya inkongi.
Abana bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 4 bagera ku 150 bari baherekejwe n’abarezi babo muri iki gikorwa ni bo baganirijwe.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.
Yagize ati ”Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gazi kuko na byo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.”
Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z’ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare.
Abana bari bafite amatsiko yo kubikurikira ndetse babaza ibibazo by’imaramatsiko.
ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobanuye ikintu gikomeye kuko umwana ari umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.
Yagize ati ”Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cy’aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n’abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n’abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza abanyeshuri bakuru bo mu ishuri rya PTS bagera ku 130 ni bo bazaganirizwa kuri ubu bumenyi, ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by’amashuri atandukanye.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW