Prime Insurance yatangije ubwishingizi bw’ubuvuzi buzafasha Abanyarwanda no kwivuriza mu mahanga

Ikigo gisanzwe gitanga serivise z’ubwishingizi mu ngeri zinyuranye mu Rwanda cya Prime Insurance cyongereye serivise gitanga maze gitangiza ubwishingizi bw’ubuvuzi bwitezweho korohereza Abanyarwanda kujya kwivuriza no mu mahanga.

Abayobozi muri Prime bamurika ku mugaragaro ubwishingizi bw’ubuvuzi buutangirana n’umwaka wa 2022

Ubu bwishingizi bw’ubuzima (Prime Medical Insurance) bukaba bugenewe abantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciritse mu rwego rwo kurinda abakozi babyo, ni ubwishingizi buzakoresha imbere mu gihugu, mu karere n’ahandi nko mu Burayi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ukuboza 2021, nibwo Prime Insurance yamuritswe ubu bwishingizi ku mugaragaro. Aho buri mu byiciro bibiri, Isonga, yishingira umuntu ku giti cye n’umuryango ndetse n’ubwishingizi bwiswe Imena buzajya buhabwa ibigo bito n’ibiciritse byishingira abakozi babyo.

Umuntu wa mbere akazatangira kwivuriza kuri ubu bwishingizi kuva tariki ya 1 Mutarama, 2021.

Amurika ku mugaragaro ubu bwishingizi bw’ubuzima, Umuyobozi wa Prime Insurance, John Mirenge, yavuze ko bakoraga ariko batuzuye ariko ubu bakaba buzuye, yizeza abanyarwanda ko umuco wo gutanga serivise nziza  kandi vuba ikataje.

Ati “Twari dusanzwe dufite ubwishingizi busanzwe bw’ubuzima, abantu bahabwaga serivise zo gufatira ubwishingizi bw’imodoka, inkongo z’umuriro, n’ubundi. Ikiyongeyeho twari tutuzuye kuko twatangaga byose ariko ntidutange ubwishingizi bwo kwivuza. Kuva tariki ya 1 Mutarama 2022, abantu bose babishoboye bazaba bafite ikarita yacu  yo kwivuza mu mavuriro atandukanye.”

Yakomeje agira ati “Biradushimishije kuba tugiye kuzura nk’ikigo. Turizeza Abanyarwanda ko serivise tuzanye ari ubudasa utasanga ahandi. Twumva neza kandi dusobanukiwe ko iyo umuntu arwaye ari wo mwanya wo kigura ngo umwishingizi wawe akwegere kandi ibyo nibyo tuzajya dukora.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Prime Insurance, René Mwizere avuga ko ubu bwishingizi burimo ibiciro bibiri, Isonga n’Imena. Yasobanuye ko ubu bwishingizi bw’ubuvuzi bwa Prime buzakora nk’uko ubundi busanzwe bukora, harimo kuvuza ujya kwa muganga agataha n’abashyirwa mu bitaro. Bakazatanga serivise z’ubuvuzi ababyeyi bagiye kubyara, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’indwara zo mu kanwa.

René Mwizere akomeza avuga ko ikirenze kuri ubu bwishingizi bw’ubuvuzi aruko bashyizeho n’umwihariko wo kurenga imbibi z’u Rwanda kuko uzaba afite ubu bwishingizi azajya avuzwa no muri Afurika y’Uburasirazuba, Ubuhinde no mu Burayi.

- Advertisement -

Ati “Twarenze imbibe kuko umuntu yavuzwa muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Tanzania, Uganda Sudani y’Epfo ukongeraho na RD Congo, uretse aho twasanze abantu bakunda kujya kwivuza mu Buhinde rero aho Prime Medical Insurance izagerayo ndetse no mu bihugu by’Uburayi. Twasanze kwirinda biruta kwivuza rero umuntu yemerewe kujya kwisuzumisha akamenya uko ahagaze agakumira indwara kare kandi aho hose tukamwishurira.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’uburuzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, avuga ko nta na rimwe ikigo runaka cyaguma kuba imena mu bindi kidafite ubwishingizi bwiza.

Yagize ati “Ntabwo ikigo cyaba imena mu bindi kandi nta bwishingizi bwiza gifite, kuba imena bisaba kuba umukozi wawe yizeye ko narwaya azivuza kandi neza. Buri wese yafata icyiciro ashaka kwishinganishamo, abantu nibashyire ababo ku isonga, bazirikane isano bafitanye n’umuryango cyangwa abakozi bakoresha babishingira.”

Ku kijyanye n’ibiciro by’ubu bwishingizi bw’ubuzuzi bwa Prime bizajya biba bitandukanye bigendanye n’uko umuntu ufata ubu bwishingizi yifuza ko bazajya bamuvuza. Gusa guhera ku mafaranga ibihumbi 200Frw ku mwaka umuntu azaba ashobora kuvuzwa kugeza kuri miliyoni 5 Frw, naho nko kwivuza mu mahanga nko mu Buhinde ku muntu ufite nk’umuryango w’abantu batanu igiciro cy’ubu bwishingizi gishobora guhera kuri miliyoni 2Frw.

Ku bitaro binini nk’Umwami Faisal, La croix du Sud, ibitaro  bya gisirikare bya Kanombe n’ahandi hazajya haba hari umukozi ufasha ababigana bafite ubu bwishingizi. Gusa no mu Ntara hari amavuriro n’amafarumasi atandukanye azajya akorana n’ubu bwishingizi.

Mu gihe uwishyuye ubwishingizi yamara umwaka atarivuza, mu cyiciro cy’Isonga kishingira umuryango n’umuntu ku giti cye, azaba afite uburenganzira bwo kuyasubizwa cyangwa akayakomerezaho umwaka ukurikiyeho  mu bizwi nka “Found Management”.

Ku ikubitiro amavuriro n’amafarumasi 150 mu gihugu hose amaze gusinyana amasezerano na Prime Insurance yo kuzajya akorana n’ubu bwishingizi bw’ubuvuzi, gusa ngo urugendo rurakomeje rwo kongera aya mavuriro ku  buryo buri munyarwanda yafashwa kandi hafi ye.

Ku badafite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe ubwishingizi bw’umwaka wose bemerewe guhitamo ubw’igihe gito kuko umuntu afite kuba yasaba ubwishingizi bw’amezi abiri kandi ku giciro kimunogeye.

Umuntu uzajya ajya kwivuriza nko mu Buhinde n’ahandi hanze y’u Rwanda yemerewe umuntu umufata ku kibuga cy’indege akanamukurikirana kugeza igihe azaba arangije kuvurirwa, gusa ku bijyanye n’amacumbi n’ibindi biri ku ruhande rw’ubuvuzi umuntu akazajya abyishakira.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge avuga ko intego ari ukuba ikigo cy’intangarugero mu bwishingizi mu Rwanda
Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ubuvuzi muri Prime, René Mwizere yasobanuye ko uzakenera ubwishingizi bw’ubuvuzi azajya yerekwa buri cyiciro akihitiramo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptitse/ UMUSEKE.RW