Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abarimo Kwizera Patrick w’imyaka 19 na Magambo Theoneste w’imyaka 31 bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bukoreshejwe kiboko n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, aho bibye uwitwa Nsengimana Noel amafaranga asaga 1,200,000 y’u Rwanda.
Aba batawe muri yombi ntibemera ko bakoze ibyaha by’ubujura bukoreshejwe kiboko bwavuyemo no kuniga uwibwe, bavuga ko bakinnye umukino bise “Kutanyurwa n’ibyawe” bafata nk’ubutubuzi.
Nsengimana Noel avuga ko yashyizwe kuwa Kajwiga na bariya bagabo ubwo yari avuye kubikuza amafaranga yo mu kibina ngo azayagabane n’abanyamuryango asanzwe abereye umubitsi.
Aba bafatiwe mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bafashwe bamaze kwiba Nsengimana Noel 1,200,000 Frw na telefone babinyujije muri ibi byaha, bemera ko bakoze icyaha “Cy’ubutubuzi” bagasaba imbabazi abanyarwanda muri rusange.
Uwitwa Kwizera Patrick ari imbere y’Itangazamakuru ubwo yasobanuraga aya mayeri bakoresha yagize ati “Ufata ikayi uguze muri butiki ukayicamo ibipande bitatu,ukayahina neza ugahita uyahuza n’inoti ikorosa ya makayi, iyo uciye amakayi nk’atanu ugashyiraho inoti ya 500Frw ushobora gukuramo nka miliyoni na magana.”
Kwizera Patrick avuga ko akenshi umuntu wibwe abigiramo uruhare rukomeye n’ubwo aba atazi ikimutegereje.
Ati “Nimba turi abantu babiri nkafata amafaranga nkajya imbere nkayata mugenzi wanjye akayatora ugiye kwibwa niwe ubigiramo uruhare ahita abwira mugenzi wanjye ati ceceka tugabagane.”
Iyo ari umuntu udashaka kwibwa ahita ababwira ngo twarabamenye, akagenda, iyo ari umuntu ukunda iby’isi ahita akubwira ngo ceceka turayagabana.
Avuga ko aribwo buryo batuburiyemo Nsengimana Noel, ngo barahuye bajugunya hasi icyo gifurumba maze abasaba guceceka bakaza kugabana ayo mafaranga.
- Advertisement -
Bavuga ko bahaye Nsengimana Noel ibipapuro bya 1.800,000 Frw maze nawe abaha angana na 1,200,000Frw.
Uyu musore wigize kujya kugororerwa mu Kigo cya Iwawa avuga ko aya ariyo mafaranga menshi yari yibye binyuze muri ubu buryo.
Ku cyaha cy’ubujura bukoresheje kiboko bwakuruye kuniga uwo bibye amafaranga avuga ko kuva yavuka ataratera kaci umuntu uwo ari we wese.
Ati “Ibintu bijyanye no kuniga ntago aribyo ahubwo abenshi ni ukugira ngo bumvishe abantu ,ushobora kuba warashatse kumurusha ubwenge yajyana ikirego mu buyobozi ntavuge ko wamuhaye ibipapuro ahubwo akongeraho ibindi.”
Mugenzi we witwa Magambo Theoneste uzwi nka “Black” wigeze gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere azira ibyaha by’ubujura nawe ibi byaha akekwaho abyita umukino wo gushaka ifaranga.
Avuga ko ubwo bibaga uyu mugabo mugenzi we yajugunye ibyo babeshya ko ari amafaranga maze akagaruka asa nk’urangisha ko ataye amafaranga maze uwo baje kwiba akabaza uwitwa Kwizera ukuntu amafaranga angana atyo ayatwara mu ntoki.
Abisobanura atya “Naramubwiye nti dore ntoye amafaranga arambwira ngo ceceka turayagabana, dusubira inyuma uriya muhungu araza ararangisha, uwo twibye aramubwira ngo ntayo, aramumbwira ngo subira inyuma ugende urebe inyuma y’uko wayabona.”
“Natangiye kumwigisha ndamubwira nti sigarana aya ngaya umpe ayo wari ufite ujyane menshi tuze kugabana, we yarayanyeretse ampa na telefone ye kugira ngo angirire icyizere.”
Avuga ko n’ubwo akabaye icwende bavuga ko katoga ariko asaba imbabazi akaba anicuza kuba yarinjiye mu byaha byo gutubura.
Bavuga ko uwo bibye bahuriye mu Busanza i Kanombe mu muhanda nyabagendwa batari bubashe kumuniga ku manywa y’ihangu.
Ati “Ntago twari bubashe kumuniga ku manywa y’ihangu abantu batambuka.”
Nsengimana Noel wibwe ariya mafaranga agashyirwa no ku munigo avuga ko bariya bafashwe bahuriye mu nzira bakamutera kuwa kajwiga bakamwambura amafaranga y’itsinda yari afite.
Yicuza kuba yaragendanye amafaranga angana kuriya mu mufuka aho kuyajyana mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Akimara kwibwa yirinze gutanga ikirego ahubwo atangira kuguza inshuti ze kugira ngo yishyure amafaranga y’abandi yari yibwe.
Dr Thierry B Murangira ,Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha avuga ko bariya bagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bukoresheje kiboko no kwihesha ikintu cy’undi n’ubwo bo babyita gutuburira umuntu kuko bazi ko aricyo gihanishwa ibihano bito.
Ati “Bariya ibyo bakora barabizi kuvuga ko bakoze ubutubuzi ni amatakirangoyi kuko bazi icyo bivuze kumara imyaka hagati y’itanu n’irindwi muri gereza”
Avuga ko bafite amayeri menshi bakoresha kuko bakora nk’itsinda bagashyira umuntu bashaka kwiba hagati, iyo uwo bagiye kwiba agize amakenga bamutera kaci.
Mu rwego rw’amategeko ibi byaha bakekwaho baramutse babihamijwe n’Inkiko bahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.
Mu mafaranga yibwe 1,200,000Frw usibye angana n’ibihumbi 150 Frw ayandi yose yasubijwe uwibwe.
RIB ishishikariza abanyarwanda kwirinda ababajya mu matwi bakagira amakenga y’abantu bababwira ibyo kwinjira muri bizinesi cyangwa babashukisha amafaranga batakoreye.
Abafashwe bafungyiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe bagikorerwa idosiye.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW