RUBAVU: Abahinzi n’aborozi bagiye kujya bagira uruhare mu igenamigambi

Mu gihe u Rwanda rushyize imbere ko abaturage bagira uruha mu bibakorerwa no mu igena migambi no kugenzura uko ingengo y’ imari ishyirwa mu ibikorwa,  Transparency international ishami ry’ u Rwanda igiye gutangiza ibikorwa byo gufasha abahinzi n’aborozi kugira uruhare mu igena migambi ry’Uturere.

Uwingabire Consolatrice umuhuzabikorwa w’umushinga

Kimwe n’ahandi mu igihugu Rubavu ni aAarere kagizwe n’igice kinini cy’abahinzi aho Imirenge 11 kuri 12 ikagize uhasanga ubutaka bwagenewe guhingwa cyangwa ubworozi, ni ikarere kakunze kuvugwamo ubuhinzi bugera ku musaruro ariko umusaruro ukaza guhinduka umuzigo ku bahinzi babuze isoko, ibi n’ibindi ni byo byatumye Transparency itekereza gufasha Rubavu mu guteza imbere ubuhinzi nk’umurimo utunze abatari bake.

Uwingabire Consolatrice umuhuzabikorwa w’umushinga wo kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu imihigo y’Uturere avuga ko uruhare rw’iki cyiciro rukiri hasi  mu igena migambi.

Ati ’’Uruhare rw’abahinzi n’aborozi ntabwo rugaragara cyane, si ukuvuga ko rutariho, ariko urugero ruriho ntabwo rushimishije tugendeye ku bushakashatsi twakoze mu Turere twa Nyanza na Kayonza twatangiye gukoreramo.’’

Yakomeje agira ati ’’Iyo umuntu agize uruhare mu bimukorerwa habamo kubigira ibye akabyitaho bigatanga icyizere cy’uko bizaramba, iyo umuturage atagize  uruhare mu  igenamigambi ntiriba rishingiye ku muturage mu gihe ryakaje rihindura ubuzima bwe. Urugero nibahiga kweza bakabigeraho bizagira aho bimuvana bimugeze ahandi.’’

Nzabahimana Jean Pierre  umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Busasamana yabwiye Umuseke ko ibibakorerwa batabigiramo uruhare kuko ibyinshi babigezwaho n’abakozi bashinzwe ubuhinzi.

Ati ’’Agoronome  na perezida wa Koperative nibo batubwira ibyemezo tugomba gushyira mu bikorwa nka gahunda zo gukura ibirayi cyangwa kubona nkunganire, ikibazo kitugora ni ibiciro by’umusaruro usanga bitangana n’ibyo twakoresheje duhinga.’’

Yakomeje avuga ko abahinzi bakeneye kunjya bagishwa inama mu gihe cyo kugena ibiciro kandi hagashyirwa imbaraga mu kugenzura iyubahirizwa ry’ibiciro kuko bitubahirizwa.

Uyu mushinga uje mu Karere ka Rubavu mu igihe havugwa ibura ry’isoko ry’ibirayi n’umusaruro w’imboga upfa ubusa.

- Advertisement -

Si mu ubuhinzi gusa kuko uyu mushinga usanze hari n’ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata atabona ahagije aho irya Karambo rimaze imyaka irenga 3 ryuzuye ritaratangira gukora kandi rituriye inzuri za Gishwati.

Nkuko bitangazwa na Transparency Rwanda uyu mushinga watangiriye mu Turere twa Kayonza na Nyanza kuri ubu ukaba ugiye gukomereza mu Karere ka Rubavu, Burere na Kamonyi aho bazahugura abahinzi n’aborozi 780.

Ibiganiro na abafite aho bahuri n’ubuhinzi n’ubworozi my karere ka Rubavu

KAGAME  KABERUKA  Alain / UMUSEKE.RW