Rubavu: Abayobozi b’ibigo by’amashuri b’agateganyo barataka akarengane bakorewe na REB

webmaster webmaster

Mu Karere ka Rubavu hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze igihe kigera ku mwaka bakora by’agateganyo none imyanya yabo REB yamaze kuyishyira ku isoko, bavuga ko iyi myanya yatanzwe mu buryo bunyuranije n’itegeko bagasaba ko barenganurwa na Perezida wa Repubulika kuko abandi babatereranye.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Muri Mutarama 2021, nibwo aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko batoranyijwe nk’abarimu b’indashyikirwa kandi b’intangarugero, maze bahabwa inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri mu buryo bw’agateganyo, ni nyuma y’uko muri Nzeri 2020 bari basabwe gutanga amabaruwa basaba iyi myanya, mu Ukuboza 2020 nibwo bahisemo abemerewe maze batangira gukora muri Mutarama 2021.

Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri b’agateganyo bashyizwe mu myanya yari mu Karere ka Rubavu bahabwa n’amabaruwa y’agateganyo nkuko Ministeri y’Umurimo ibiteganya ko Umwarimu cyangwa Umuyobozi w’Ishuri uhawe umwanya amara amezi atandatu afite ibaruwa y’agateganyo imushyira mu kazi yarangira agahabwa ibaruwa imushyira mu kazi bya burundu.

Gusa ibi siko byagenze kuko muri Kanama 2021 imyanya yabo bayibonye mu yo REB yashyize ku isoko.

Sitati igenga abarimu yashyizweho muri 2015 ivugururwa na sitati yo muri 2020 aho mu ngingo ya 25 ivuga neza uburyo Abayobozi b’ibigo ndetse n’ababungirije batorwa na komite y’intumwa zo muri Ministeri y’Uburezi Cyangwa komite y’Umujyi wa Kigali cyangwa se komite y’Akarere ,abatorwa bagaturuka mu byiciro by’abarimu babarizwamo.

Iteka rya Perezida wa Rupubulika Nomero 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ayi’imyuga n’ubumenyi ngiro, ingingo yaryo ya 26 niyo igaragaza ibisabwa mu gushyira mu mwanya umuyobozi w’ishuri.

Iri teka rigira riti “Umuyobozi w’ishuri ashyirwa mu mwanya hashingiwe kuri ibi bikurikira, 1. Kuba nibura ari mu rwego rwa 3 rw’abarimu mu cyiciro cy’amashuri abarizwamo 2. Kuba agaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi 3. Kuba ari inyangamugayo  4. Kuba arangwa n’indangagaciro z’umwuga we.”

Igitera urujijo aba bayobozi b’ibigo by’amashuri n’uburyo umwanya w’umuyobozi  w’ishuri ukorerwa ikizamini kandi bari basanzwe bazi ko atoranywa akemezwa.

Bati ” Birababaje kumva abazi amategeko aribo bayica nkana bakagombye kuyakurikiza uko ari nta kuyaca ku ruhanda, sitati y’abarimu irahari, yarakozwe ishyirwaho,Akarere ka Rubavu kakoze ibyo sitati iteganya, REB ishingira kuki ?”

- Advertisement -

Bashimangira imbaraga batakaje mu mwaka wose bamaze bakora none bakaba bahembwe gukurwa mu myanya.

Uyu agira ati “Twe mbere na mbere twayobewe ibyo bashingiyeho bakoresha ibizamini, uretse kumva ko imyanya yashyizwe ku isoko. Ubundi hari komite ku rwego rw’Akarere igena abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi iyo ni nayo yadutoranyije. Ibi bintu birababaje, uzi kuguha ikigo kitagira epfo na ruguru kandi utegetswe ko abana biga. Njye nagiye no mu kigo kituzuye, wumve ko najyaga mu baturage, mu nsengero na hehe gutira intebe abana bicaraho ariko tugakora abana bakiga, twakoze uko dushoboye kugirango inshingano batavuga ko zatunaniye, ariko none REB iduhembye kudukuraho.”

Ahamya ko REB ibaye ihaye agaciro imirimo bamaze umwaka wose bakora yamanuka igakora isuzuma maze abakoze neza bakaguma mu myanya, abakoze nabi bakava mu myanya ariko bose batirukanwe.

Undi muri aba bayobozi baganiriye n’UMUSEKE, avuga imbaraga batakaje mu gihe bamaze bayoboye ibi bigo by’amashuri by’agateganyo bakabaye baremejwe burundu zateshejwe agaciro.

Yagize ati “Bampaye kuyobora ikigo cy’ishuri gishya, ngerayo nta banyeshuri, amashuri atuzuye, ibitabo ntabyo ariko twakoze uko dushoboye ibigo biratangira. Muri Gashyantare 2021, baduhaye ibyangombwa by’agateganyo ndetse banaduhemba nk’abakora by’agateganyo. Ariko mu kwa Munani imyanya nayo twayisanze ku isoko, twibaza icyabiteye kandi twari twicaye dutegereje ko ahubwo tuzemezwa bya burundu nyuma yo gukorerwa isuzuma.”

Avuga ko usibye Perezida wa Repubulika babona nta wundi wabarenganura kuko batakambye bakabura ubumva.

Ati “Turibaza ukuntu bahindura ibintu biri mu igazeti ya Leta, turifuza ko Perezida wa Repubulika yaturenganura akamenya n’ibibera muri REB, harimo akarengane.”

Amakuru UMUSEKE ufite nuko aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Karere ka Rubavu bakoraga byagateganyo, Akarere kabasabiye REB ko yaza ikabakorera isuzuma niba bakwiye kwemezwa aho gushyirwa hanze ariko ngo iki cyifuzo cyatewe utwatsi.

Ni mu gihe kandi aba bayobozi b’ibigo by’amashuri  bo ngo batakorewe isuzuma nk’abandi ngo bahabwe amanota y’imihigo, yewe ngo no ku rwego rw’Akarere ntabwo bakorewe igenzura nk’abandi bayobora ibigo by’amashuri, ibi nabyo ngo bibabera ihurizo.

UMUSEKE wigeze kugirana ikiganiro n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Abarimu n’Iterambere ryabo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Bwana Mugenzi Leon, abazwa impamvu iyi myanya yashyizwe ku isoko kandi yarimo abakwiye gukorerwa igenzura bakemezwa bya burundu.

Maze asubije agira ati “Bazakora ibizamini nk’abandi, kandi bakwiye kwigirira ikizere.”

Ku kijyanye no kuba bakemezwa mu buryo bwa burundu yavuze ko amategeko ntaho abiteganya, ahamya ko aba bayobozi b’ibigo by’amashuri barimo babizanamo amarangamutima bityo ngo bakwiye kumva ibyo amategeko ateganya kuko nta kosa ryakozwe.

Ati “Uburezi bw’u Rwanda tugomba kubuvanamo amarangamutima tugakurikiza icyo amategeko ateganya. Umuntu ashobora no kuba umuyobozi w’agateganyo n’igihe kirenze umwaka kandi ingero nyinshi murazifite.”

Amakuru Ahari nuko mu gihugu hose abayobozi b’ibigo by’amashuri bari bashyizwe mu myanya kimwe n’aba bo mu Karere ka Rubavu bazakora ibizamini.

Gusa abo mu Karere ka Rusizi bo biyambaje n’inkiko ariko byarananiranye. Hari amakuru avuga ko abo mu Mujyi wa Kigali bo bandikiye Inteko Ishinga Amategeko, gusa ku rutonde rwasohowe na REB hari  imyanya yamaze kuba ikurwa ku isoko. Urujijo rukaba ruri ku Turere tumwe imyanya yakuwe ku isoko ariko utundi ikagumaho.

Kayonza na Gasabo hari imyanya itari ku isoko kandi hari ibigo by’amashuri bifite abayobozi b’agateganyo.
Hari imyanya yo mu Karere ka Nyarugenge itari ku isoko biri mubyateye urujijo
Abo mu Karere ka Rusizi biyambaje abanyamategeko ngo bakurikirane ikibazo cyabo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW