Rubavu: Binyuze mu Mirenge Sacco, Miliyoni 174 Frw ya ERF yahawe abakora ubucuruzi buciriritse n’ubwambukiranya imipaka

webmaster webmaster

Binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund), Imirenge Sacco imaze gutanga amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 174 (174,000,000) amaze guhabwa abakora ubucuruzi buto ndetse n’ubuciriritse mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Umupaka wa Petite Barriere ukoreshwa cyane n’abakora ubucuruzi hagati y’Umujyi wa Goma na Gisenyi

Ubwo icyorezo cya covid-19 cyadukaga mu mwaka wa 2020, cyatumye hafatwa ingamba zinyuranye kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa hasi,ku ikubitiro Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigega Nzahurabukungu, yatanze miliyari 100Frw yaje kongerwa agera kuri miliyari 350 mu gufasha ubucuruzi,ubukerarugendo n’amahoteri mu rwego rwo guhangana n’igihombo byatewe n’ingaruka za Coronavirus.

Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, mu bahawe amafaranga yo kuzahura ubucuruzi bwabo harimo abakora ubucuruzi buciriritse n’ubwambukiranya imipaka,bavuga ko bari mu bahuye n’ingaruka zikomeye zatewe na Covid-19 ubwo imipaka ihuza u Rwanda na RD Congo yafungwaga kandi ariho bakuraga ubuzima.

Mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda, abantu bagera ku 40.000 bakora ubucuruzi bucirirtse bambukaga umupaka witwa ‘Petite-Barriere’ uhuza u Rwanda na na RDC buri munsi, uwo akaba ari umwe mu mipaka igira urujya n’uruza rw’abantu benshi ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo Covid-19 yagenzaga macye, hari abari barazahajwe n’iki cyorezo ,bamwe muri bo barariye igishoro, abandi babayeho mu buzima bugoye n’imiryango yabo.

Mukantwali Saidati ukoresha umupaka wa Petite Barrière mu karere ka Rubavu avuga ko icyorezo cya covid-19 cyakomye mu nkokora iterambere yakuraga mu bucuruzi bwe bw’inyama akura mu Mujyi wa Gisenyi akazijyana mu baturanyi i Goma.

Avuga ko mu bihe bya Guma mu Rugo, amafaranga yari yarizigamiye yaje kuyakoresha agashira, bigahumira ku mirari ubwo bitari byemewe kwambuka imipaka kubera Covid-19.

Yongeye gukora ubucuruzi bwe binyuze mu nguzanyo yahawe akaba ashima Leta y’u Rwanda yatekereje ku bacuruzi bato.

Ati “Ubu nasubiye mu kazi kandi hari icyizere ko nzagakomeza neza mu gihe bafungura imipaka 100% abantu bakambukira ku ndangamuntu n’igipimo cya Covid-19 kikagabanywa.”

- Advertisement -

Habimana Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko byari bigoye kongera gukora ubucuruzi bw’imyaka kubera ko ubwo hafungwaga imipaka, igishoro yari afite yakiguzemo ibyo kurya kugira ngo atunge umuryango we.

Usibye gukomwa mu nkokora na Covid-19, ari no mu bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nta cyizere yari asigaranye cyo kuzahura ubukungu n’iterambere ry’umuryango we.

Avuga ko yegereye ikigo cy’imari bakorana yuzuza ibisabwa ahabwa inguzanyo ya Miliyoni imwe n’igice, ubu akaba akataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Ati “Aho Covid-19 iziye byari bigoranye kwishyura inguzanyo natse muri banki ariko ubu hari icyizere n’ubwo ubucuruzi butaramera neza nka mbere.”

Hari abataramenya iby’ikigega cya ERF…

Nyirabasinga Emerance, uhagarariye Koperative yitwa “Dufatanye Byahi” avuga ko Ikigega Nzahurabukungu batakizi ndetse n’icyo gifasha abantu.

Nyirabasinga uhagarariye abagore bakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda buzwi nko kuzunguza ubu bakaba baribumbiye hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere avuga ko usibye inkunga bahawe na Polisi y’u Rwanda ingana na Miliyoni eshanu nta yandi mafaranga bari babona ko batazi n’iby’ikigega cyo kuzahura ubukungu.

Ati “Oya ntacyo tuzi, byaterwa n’uko badusobanuriye uko bakora ntago tubizi icyo baba bagamije cyangwa icyo bafasha abantu, badusobanuriye twakorana.”

Avuga ko nk’abagore baretse ubucuruzi bwo ku muhanda baramutse basobanuriwe uko ayo mafaranga atangwa bayaka kuko basanzwe bakorana neza n’ibigo by’imari.

Ati “Twarushaho kwiteza imbere kuko abagore bagira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, byatanga isura nziza yo gukangurira bagenzi bacu kuva gucururiza ku muhanda bakibumbira hamwe.”

Umuremyimwiza Epiphanie ukuriye Koperative yitwa “MUGORE VA HASI UKORE RUGERERO” avuga ko ari ubwa mbere mu matwi ye yumvise iby’Ikigega Nzahurabukung nta makuru bari bamenya.

Ati ” Reka ntabyo batubwiye ntago twajya kubyinjiramo abayobozi badukuriye batabitubwiye,ntago barabitumenyesha, byadufasha kongera urushoro rw’ubucuruzi bwacu, badufashije byaba byiza cyane.”

Muhire Elie wo mu Murenge wa Rugerero asaba ko ababishinzwe bakwegera abacuruzi bo mu bice by’icyaro bakabasha gusobanukirwa imikorere y’iki kigo kugira ngo nabo biteze imbere.

Ati “Nkatwe bo mu cyaro ntitumenya amakuru ahagije kandi byadufasha, ababishinzwe n’umva bakwiriye kwegera abantu bose kugira ngo amafaranga ataziharirwa n’abantu bamwe gusa.”

Hari umubyeyi ukora ubucuruzi bw’imboga, azikura i Gisenyi azijyana mu Mujyi wa Goma yagize ati “Ntabwo ndacyumvaho gusa turifuza kukimenya byamfasha kwagura ubucuruzi bwanjye bwasubiye inyuma.”

Hari icyo basaba Leta y’u Rwanda..

Abakora ubu bucuruzi basaba Leta kuba yabatera inkunga bakabasha guhangana n’ibibazo uruhuri batewe n’icyorezo cya Coronavirus cyazahaje ubucuruzi bwabo, bityo bakabasha kwikura mu bihombo batewe na cyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olvier avuga ko abacuruzi bakomeje guhabwa ingoboka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olvier yabwiye UMUSEKE ko hari amafaranga amaze guhabwa abakora ubucuruzi buto ndetse n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Asobanura ko abacuruzi batandukanye bakangurirwa kwegera ibigo by’imari bakorana nabyo kugira ngo bahabwe iyi nguzanyo, by’umwihariko abagore n’urubyiruko bakagana BDF kugira ngo bahabwe aya mafaranga kuko ahari.

Avuga ko bakomeje gushishikariza abikorera mu Karere ka Rubavu kugana Ikigega Nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha abikorera guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Binyuze mu Murenge SACCO,s zitandukanye abasaga 174 bamaze guhabwa amafaranga angana na Miliyoni 174,000,000 y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu.

Aba 174 ni abujuje ibisabwa, mu gihe abagera ku 106 batabonye aya mafaranga kubera ko hari ibiteganywa n’amategeko batujuje neza.

Byibura Miliyoni 277,200,000 y’u Rwanda niyo yari yatswe n’abantu 280 binyuze muri za SACCO,s icyenda mu Karere ka Rubavu.

SERUKA Gisenyi niyo SACCO imaze guha abanyamuryango benshi amafaranga, muri 90 bari batse aya mafaranga, 70 muri bo bahawe angana na Miliyoni 70,000,000 y’u Rwanda yo kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo.

Usibye inguzanyo ya ERF, mu Karere ka Rubavu hatanzwe amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Uko Ikigega Nzahurabukungu gikora…

Ikigega cyo kuzahura ubukungu gifite inshingano zo gushyigikira bizinesi zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo zishobore gukomeza gukora cyangwa se zisubukure ibikorwa byazo hirindwa ko abantu batakaza imirimo.

Iki kigega kandi gitanga inguzanyo y’amafaranga yo gukoresha, inguzanyo y’igishoro ku bigo binini, ibiciriritse n’ibito byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo bikomeze gukora kandi bigumane abakozi babyo ndetse n’Umuyoboro w’ingwate ku mishinga mito, iciriritse n’imito cyane.

Ikigega Nzahurabukungu cyagennye ingwate ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’Ibigo by’Imari Iciritse iri ku kigero cya 75%, yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse idafite ingwate ihagije.

Ku bakora ubucuruzi buto cyane, bashobora kwerekana ubwishyu bw’ipatanti nk’ikimenyetso cy’umusoreshwa mwiza.

Niba usaba inguzanyo asanzwe afite indi nguzanyo mbere ya COVID-19, igomba kuba yishyurwaga neza nibura kugera mu mpera za Gashyantare 2020 (Urwego rwa 1 cyangwa urwa 2).

Imbonerahamwe igaragaza uko amafaranga ya ERF amaze gutangwa mu Karere ka Rubavu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW