Ruhango: Uko Mukamana yasabye Polisi kumwubakira ikabikora

webmaster webmaster

Umuturage uvuka mu Karere ka Ruhango nyuma yo kujya i Kigali ubuzima bukamusharirira avuga ko yegereye Polisi ayigezaho ikibazo afite cyo kutagira aho kuba nyuma baramwubakira.

Mukamana avuga ko mbere yabayeho nabi

Mukamana Claudine utuye mu Mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagari yavuze ko  yabaye mu Mujyi wa Kigali avuye mu Karere ka Ruhango avukamo aho ari umukobwa, aza kubyarira i Kigali abana batatu nta mugabo babana.

Akigera i Kigali yabanje gukora mu rugo nyuma acuruza agataro ariko muri ibyo bihe ngo Polisi yahoraga imufata kuko bakoraga ubucuruzi butemewe.

Ati “Icyo gihe nakodeshaga inzu kandi abo twabyaranye ntibamfashe ndera n’abana byari bikomeye.”

Nyuma Coronavirus ije ngo abana be bagize imirire mibi.

Ati “Narimbaye i Kigali imyaka 17 ariko nta mafaranga nkibona yo kwishyura inzu banyirukanamo biranyobera.”

Mukamana avuga ko yagiye atazi iyo yerekera Umupolisi amugeraho amubaza uko byagenze amubwira ko abayeho nabi anamugezaho icyifuzo ko yasubira iwabo ariko ko afite ikibazo ko atabona uko ajyayo kuko nta tike yari afite.

Polisi ngo yamubajije irangamuntu abaha imyirondoro basanga ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe kibarizwamo abatishoboye.

Ati “Ubuyobozi buranyumva buza kureba aho ndi barahankura nyuma mbabwira ko nshaka aho kuba kandi bibaye byiza banyubakira ku ivuko.”

- Advertisement -

Polisi y’u Rwanda yarabyumvise kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza, 2021 yamuhaye inzu yubatswe ku butanye n’Akarere ka Ruhango muri gahunda yo gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi bigamije guhindura imibereho y’umuturage.

Uyu muturage Mukamana yavuze ko yumva yishimye kuba Leta ubu yamutuje heza.

Ati “Leta ni umubyeyi kuba nicaye iwacu nkanicara iwanjye mbikesha Leta nziza.”

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police John Muhirwa yavuze ko Polisi idashinzwe umutekano wonyine ko n’ibikorwa bivana abaturage habi na byo ibishinzwe ari byo byakozwe.

Ati “Iyi nzu twahaye umuturage dufatanyije n’Akarere ni iye n’abana be si iyo kugurishwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusibirana Jean Marie Vianney yashimiye Polisi y’igihugu kuba itekereza ibikorwa biteza imbere umuturage.

Ati “Iyo umuntu afite iwe heza agomba gutekereza ibyateza imbere urugo, ibitekerezo bye akabyerekeza uko akwiye kubaho kandi neza agatera imbere.”

Iyi nzu yashyikirijwe umuturage yuzuye itwaye Frw 9, 094, 550 ifite igikoni, ubwiherero, ubwogero  n’ibikoresho byo mu nzu.

Inzu yubatswe yatwaye amafaranga arenga miliyoni icyenda
Mukama yahawe ibikoresho by’ibanze
Inzu yubatswe na Polisi y’igihugu ifite n’igikoni
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/RUHANGO