Rusizi: Abaturage b’i Rubavu bagobotse imiryango ishonje cyane mu Murenge wa Nkombo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza, 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije inkunga y’ibiribwa Akarere ka Rusizi, ikaba igenewe abatuye ku kirwa cya Nkombo bahuye n’ikibazo cy’amapfa.

Ubuyobozi bwahise busaranganya ibiribwa byabonetse abaturage bashonje kurusha abandi

Abaturage bo mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Kanama yo muri Rubavu ni bo bakusanyije biriya biribwa bifite agaciro ka miliyoni 7.6Frw.

Ibiribwa byatanzwe ni toni 27 z’ibirayi, toni 15 z’amashu na toni 1,5 z’ibishyimbo nk’uko tubikesha IMVAHO NSHYA.

Aphrodis William Sindayiheba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo yabwiye Umuseke ko ibiribwa byatanzwe babyakiriye kandi babisaranganya imiryango yatoranyijwe ifite ikibazo kurusha abandi.

Yagize ati “Byabaye uyu munsi, ni ingo 138 zirimo abaturage 1157 byagaragaye ko zakozweho kurusha abandi.”

Twamubajije niba ibiribwa byatanzwe bihagije cyangwa niba hakenewe ubundi bufasha, asubiza ko “Nta kibazo”. Ati “Nta kibazo bakwiriwe bose.”

Abaturage bashimye umuco wo gufatanya bavuga ko bawutozwa na Perezida Paul Kagame

Imvaho Nshya ivuga ko abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bahinze ibigori mu materasi n’indi myaka ntibeza kubera ibura ry’imvura. Iriya miryango 138 ni yo ngo ishonje kuruta indi, ariko muri rusange imiryango 3 000 kuri 3 957 ituye ikirwa cya Nkombo ikeneye ubufasha.

Itsinda ryazanye iyi nkunga ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse wakiriwe na mugenzi we wa Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet.

Abaturage b’Umurenge wa Nkombo bashimiye bagenzi babo babagobotse ndetse banashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utoza Abanyarwanda umuco wo  gutabarana.

- Advertisement -

Umuco wo gutabarana wagiye ugaragara muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, aho muri Guma mu rugo abaturage bagiye bagoboka bagenzi babo bakabaha ibiribwa bakunganira  Leta.

Ibiribwa birimo amashu n’ibishyimbo byatanzwe n’Imirenge 3 yo muri Rubavu
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW