Inkuru y’Abapolisi 7 hari ba “Offisiye” beretswe Itangazamakuru Polisi y’Igihugu ibashinja kurya ruswa mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga yaravuzwe cyane, aba Bopolisi baje kuregwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro batatu, mu kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo abagera kuri 3 bararekurwa bari kumwe n’abasivile 3, gusa mu bujurire Abapolisi barekuwe bavuze ko batatashye ngo basange imiryango yabo ahubwo “Polisi ibafunze binyuranije n’amategeko”.
Mu cyemezo cy’Urukiko musoma muri iyi nkuru, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze ku byaha bibiri bakekwaho, byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rwabarekuranye n’abasivile batatu, Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.
Icyemezo cyafashwe tariki 01 Ukuboza, 2021 kivuga ko Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma abandi ba Offisiye bane, IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bakekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Abasivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo Urukiko rwategetse ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, bo bakekwaho ubufatanyacyaha mu byaha byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyemezo cy’Urukiko cyo kurekura bariya Bapolisi nticyubahirijwe n’urwego rwa Polisi y’Igihugu
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza, 2021 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege habereye urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na bariya Bapolisi bane n’abasiviri babiri bo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere) by’agateganyo kubera impamvu zifatika zijyanye n’ibyaha bakurikiranyweho.
Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha kna bwo bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ku irekurwa ry’agateganyo ry’Abapolisi batatu n’abasivile batatu bo Uruko rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma bakurikiranwa bari hanze.
- Advertisement -
Abopolisi barekuwe n’Urukiko bari baje kuburuna ubujurire. Abaregwa bose kuva batabwa muri yombi baburanye bahakana ibyaha byose bacyekwaho n’Ubushinjacyaha.
Gusa, Abapolisi batatu barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi barekuwe n’urukiko rugategeka ko bahita barekurwa ako kanya, na bo bagaragaye ku Rukiko barinzwe bikomeye n’ishami rishinzwe imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda (PDU).
Mu cyumba cy’Urukiko harimo Abapolisi bambaye gisivili babarinze, abandi bari hanze y’icyumba cy’urukiko ariho babacungiwe umutekano.
Ubwo Umucamanza yabazaga (Inteko yari igizwe n’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko) ababuranyi niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n’ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy’urukiko nticyubahirijwe kuko n’ubu bagifunzwe.
CIP Jonas Irivuzumuremyi yabwiye Urukiko ko ubwo Umucamanza yategekaga ko bahita barekurwa bagize umunezero w’akanya gato kuko bari bazi ko bagiye kuva muri Kasho bagasanga imiryango yabo.
Yavuze ko saa mbiri z’ijoro aribwo basabwe na Polisi kuva aho bafungiye. Ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.’’
CIP Jonas Irivuzumuremyi yakomeje avuga ko abasiviri bari bafunganwe bo bahise barekurwa bajya mu miryango yabo.
Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.
Ati “Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.’’
IP Munyarukundo Kararo Tomas warekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko agahita afungwa na Polisi, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.
Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy’imyitwarire.
Ati “Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n’amategeko.’’
IP Munyarukundo asaba ko mu bubasha Urukiko rufite rwategeka ko barekurwa bagasanga imiryango yabo.
Nyuma y’izo nzitizi zose Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko urukiko rugiye kwiga ku inzitizi zatanzwe n’abaregwa hakazabaho no kumenyesha bamwe mu bareganwa na bo batari bamenyeshejwe ko uyu munsi bafite urubanza.
Umucamanza yahise yimurira urubanza mu mwaka utaha ku wa 07 Mutarama, 2022 saa mbiri za mugitondo.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe, mu cyumba cy’urukiko abaregwa bose bagaragaye mu Rukiko bunganiwe n’abanyamategeko bose, ndetse hari abo mu miryango yabo.
Dore ibyo icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kivuga
https://p3g.7a0.myftpupload.com/abapolisi-7-barimo-ba-offisiye-barakekwaho-kurya-ruswa-mu-bizami-bya-permis.html?fbclid=IwAR27Ffyk2NDs28jH8JyyryHAzKGXFo3WTcGsKW0x27VccFwSwPx7HqKivy8
UMUSEKE.RW