Shaddyboo yasubije ku by’umubano wihariye yagiranye na Diamond Platnumz na Davido

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yasubije abamujije ibyo yavuzweho byo kuryamana n’abahanzi b’ibyamamare nka Diamond Platnumz na Davido wo muri Nigeria, avuga ko n’iyo byaba byarabeyeho nta kintu kirenze cyabaye.

Davido wo muri Nigeria ni umwe mu bavuzweho gukunda Shaddyboo

Uyu mukobwa ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kuba ibyamamare no hanze yarwo.

Yagiye avugwa mu kugirana umubano wihariye n’ibyamamare bitandukanye, yigeze kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ndetse byanavuzwe ko yagiranye urugwiro n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, witwa Davido.

Ubwo aheruka kuganira na Muchomante kuri Instagram baganira n’abakunzi babo, umwe yabajije uyu mukobwa niba ibivugwa ko yaryamanye na Diamond na Davido ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Shaddyboo yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane, gusa yavuze ko Isi yose izi ko u Rwanda rufite abakobwa beza bityo ko binabayeho ko yaryamanye na biriya byamamare atari ibintu birenze.

Ati “Reka nze nkubwire, ni byiza kuko ndabizi ko ari byo muba mushaka kumva. Muba mwumva ari abantu barenze ku buryo naryamana na bo mukumva byacitseeee, rero natwe Abanyarwanda twifata ukuntu tuba twumva kuryamana n’abasitari ari ibintu bya hatariiii, abantu bazi ko u Rwanda rufite abagore n’abakobwa beza ariko mukumva kuryamana na bo ari ibintu bikaze, oya.”

Mbabazi Shadia muri iki kiganiro yavuze ko ku giti cye umuhanzi akunda cyane ari icyamamare gikomoka muri Nigeria, Wiz Kid.

Uyu mugore akunze kwifashishwa mu birori bitandukanye mu Rwanda nk’umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akunze gukoreshwa mu bikorwa byamamaza.

Ku mbuga nkoranyambaga yakunze gushyiraho video zirata ubwiza bwe ndetse ari na cyo gituma benshi bamukurikirana.

- Advertisement -

Shaddyboo ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu Rwanda, aho afite abasaga ibihumbi 943, kuri Twitter akurikirwa n’abasaga ibihumbi 76.4.

Diamond Platnumz na we yakunze kugaragara ari kumwe n’uyu mugore
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW