Sudani: Abantu 38 bapfiriye mu kirombe bacukura zahabu

webmaster webmaster

Abantu 38 mu gihugu cya Sudani baguweho n’umusozi bahita bapfa ubwo barimo bacukura zahabu mu Ntara ya West Kordofan. Ni mu bilometero 700 uvuye ku murwa mukuru Khartoum.

Kompani ya Leta icukura ubutare yavuze ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, aho yabereye hari harafunzwe.

Kompani ya Leta ishinzwe gucukura ubutare yashyize kuri Facebook amashusho y’abaturage bateraniye kuri icyo kibanza hamwe n’imashini zirimo zicukura kugira ngo barebe abo barokora.

Iyo Kompani ivuga ko abo baturage baguye muri iyi mpanuka bari barabujijwe kongera gucukura zahabu aho hantu kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW