“Tuzajyana iteka” Davido yiyanditseho amazina y’inshuti ye magara yitabye Imana

Icyamamare muri Muzika Nyafurika, Umunya-Nigeria David Adedeje Adeleke uzwi nka  Davido nyuma yo kubura inshuti ye magara yitwaga Obama DMW witabye Imana muri 2020, yashyize Tatoo (Tatuwaje) ku mubiri we mu rwego rwo guhora amwibuka.

Davido yiyanditseho Tatoo z’amazina ya mushuti we Obama DMW witabye Imana muri 2020

Obama DMW wari uzwi 44 yitabye Imana kuwa 07 Nyakanga 2020 ubwo yajyaga kwa muganga afite ikibazo cyo guhumeka neza nyuma y’amasaha make agahita ashiramo umwuka.

Nyuma yo kwishyiraho Tatoo ya Obama DMW, abakunzi ba Davido byabakoze ku mitima, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Davido berekanye ko “Yashimangiye ubushuti yari afitanye na nyakwigendera bya nyabyo.”

Iyi Tatuwaje Davido yishyizeho irimo amazina y’inshuti ye magara bahoranaga ahantu hose, ndetse n’amagambo agira ati “O Fe Rege” bisobanuye ngo “Tuzajyana iteka”.

Ibi byagaragaje agaciro n’urukundo Davido yahaga iyi nshuti ye magara, usibye kuba bari inshuti banitana abavandimwe kuko bakuranye.

Kuri instagram yashyizeho amagambo yaherekeje aya mafoto agaragaza izi tatoo aho yagize ati “Nyuma yo kubura Obama byanteye agahinda ku buryo ntabasha gusobanura, Namufataga nk’umuvandimwe wanjye n’ubwo ntacyo twapfanaga, twarareranywe tuba inshuti magara kuva cyera mbere y’uko mba uwo ndiwe, Obama yari iruhande rwanjye kugeza apfuye.”

Yakomeje agira ati ” Niyanditseho izina rye kuko nifuza ko tuzajya tugendana ahantu hose, uzajya ambona azajya abona Obama, n’ubwo benshi mudakunda tatoo ariko njye ndazubaha kuko ni amateka, na Obama afite igicr kinini cy’amateka yanjye.”

Davido na Obama wari uzwi nka 44 ahantu hose babaga bari kumwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW