Ubusambanyi  no gushyuhaguzwa mu kubaka ingo byibasiye urubyiruko -Ubushakashatsi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyerekana ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 rwishora mu busambanyi ndetse hari nubwo badakoresha uburyo bwo kwikingira.

Ubushakashatsi bwerekana ko abakobwa batanda abahungu gukora imibonano mpuzabitsina

NISR mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda mu mwaka wa 2019-2020, (DHS) bwerekana ko 2% by’abagore na 3% by’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 15. Ni mu gihe umugore umwe muri batanu (ni ukuvuga 20%) akora imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 18 ugereranyije na 14% by’abagabo.

 

Ntibakozwa uburyo bwo kwikingira…

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishimibare gitangaza ko mu Rwanda  abagore ari bo biganje mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ugereranyije n’abagabo.

NISR ivuga ko mu bagore  bari mu myaka 25-49 baba barakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Impuzandengo y’imyaka abakobwa (ab’ibigitsina gore) batangirira gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere ni imyaka 20.7 naho  abagabo bari mu myaka 25-49 imyaka impuzandengo y’imyaka bakoreyeho imibonano mpuzabitsina bw ambere ari imyaka 22.3.

Ubu bushakasti bwerekana ko 9%  by’abagore na 2% by’abagabo bafite imyaka 25-49 bashinze ingo bafite imyaka 18. Ni mu gihe kimwe cya kane cy’abagore (25%) na 7% by’abagabo bari mu myaka 25-49 bashinze ingo bafite imyaka 20.

 

Ababyaye imburagihe na bo imibare iri hejuru…

- Advertisement -

NISR itangaza ko 5% by’abagore  babyaye ari abangavu ku myaka 15-19  ari abatwite ku  inshuro ya mbere. Intara y’Iburengezazuba n’Umuyi wa Kigali bifite 4%, Iburasirazuba n’Amajyepfo byo ni 6%.

Abangavu babyaye bari mu mashuri yisumbuye bo ni 3%  ni bake ugereranyije n’ababyaye bari mu mashuri abanza kuko bo bafite 7%.

 

Kuboneza urubyaro biracyari ikibazo…

Mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, bwerekana ko ko 2/3 banga na 64% by’abagore bubatse bari mu myaka 15-49 bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, 58% bakoresha uburyo bugezweho naho 6% bakoresha ubwa gakondo.

Mu buryo buryo bugezweho bakoresha harimo agapira (implants)  bangana na 27%, abagera kuri 15 % bakoresha urushinge naho 7% bakoresha ibinini.

Ni mu gihe  abari mu myaka 15-49  batarubaka urugo ariko baboneza urubyaro, abangana 48% bakoresha uburo bugezweho naho 2% bo bakoresha uburyo bwa gakondo.

Ubukoreshwa cyane ku baturabaka  urugo bari muri iyo myaka 22% bakoresha agapira, (implants) 15% bakoresha urushinge naho 6% bakoresha agakingirizo.

Abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro benshi bari mu bice by’ibyaro ugereranyije n’abatuye mu Mujyi kuko 59 % mu bakoresha uburyo bugezweho batuye ibice by’ibyaro naho 55% batuye mu Mujyi.

Intara y’Iburengerazuba ifite abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bangana na 54% mu gihe Amajyaruguru ari 65%, Amajyepfo bo ni 56%, Uburasirazuba ni 62%, Umujyi wa Kigali ni 55%.

 

MINISANTE hari icyo ibivugaho…

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel asanga mu gihe  urubyiruko by’umwihariko umwana w’umukobwa  yageze mu ishuri byamurinda kugwa mu bishuko no kuba yakuriramo inda zitateguwe.

Ati “Uko abantu biga niko hari ibintu byinshi bibarinda, umwana w’umukobwa uko atinda mu ishuri bituma adasama akiri muto, bigatuma agira ubumenyi mu byatuma arinda uuzima bwe, ntagire inda zititeguwe, ni igihe yatangiye kubyara iyo aringaniza neza urubyaro akajya amara hejuru y’imyaka ibiri atarakurikiza, mwabonye ko bifite ingaruka nziza no ku bipimo by’abana bapfa bakiri bato.”

Muri rusange gukoresha uburyo bwo kubobeza urubyaro ku bagore bubatse ingo byazamutseho 10% hagati yo mu mwaka wa 2014 -2015 na 2019-2020. Ni mu gihe abakoresha uburyo bwa gakondo bo butigeze bahinduka kuva mu 1992.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW